Kigali: Itsinda rishya rya Exodus Family ritangiranye ibikorwa bidasanzwe

0
56

Itsinda exodus family ni itsinda rigizwe na bamwe mu basore babarizwa mu matorero atandukanye ya hano mu Rwanda, aho muri zimwe mu ntego zabo bavugako bashyize imbere ivugabutumwa riherekejwe n’ibikorwa bitandukanye by’urukundo, akaba ari muri urwo rwego babanjirije mu karere ka Gasabo mu murenge wa Ndera aharererwa abana badafite ababyeyi(abafite ibibazo bitandukanye)

Ni kuri ikicyumweru dusoje ubwo itsinda Exodus Family ryerekezaga mu murenge wa Ngera aha akaba ari mu mujyi wa Kigali ahitwa “Les Enfant des Dieux” iritsinda kandi rikaba rigizwe nabasore 6 aribo: Past Gash, El Max Kagomakimana, Willy Karuta, Habart, Simeon Senga hamwe n’umuraperi P.Professor umenyerewe cyane hano mu Rwanda mu jyana ya Hip hop.

Ubwo yaganiraga na Isange.com yagize byinshi adutangariza kubirebana na Exodus Family doreko ari nawe ufite mushingano itangazamakuru muri iritsinda, mu ijambo rye yagize ati:” ubu turatangiye kandi turakomeje twe tukaba tuzajya twibanda cyane mu bigo by’ abana b’ ipfubyi mu bikorwa byo kurwanya ibiyobya bwejye no gushishikariza urubyiruko kuva munzira mbi bakakira umwami yesu”

Yakomeje avuga ko itsinda Exodus ritaje guhangana nayarasanzwe ho ahubwo ko rije kugirango buzuzanye.