Kigali: Igitaramo cya Ben na Chance gitegerejwe n’ imbaga y’Abanyarwanda

0
197

Serugo Ben na Chance Mbanza n’umugore n’umugabo n’ abaririmbyi bakomeye bo mu itsinda rya Alarm Ministries bageze kure imyiteguro y’igitaramo bafite mu mpera z’icyumweru ku italiki ya 27/11/2016 muri Foursquere Gospel Church.

hh

Iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo bitegerejwe nabatari bake hano mu mujyi wa Kigali doreko cyanahawe intego igira iti: “ No Worship no Life” kuri ubu rero imyiteguro ikaba igeze kure dore ko iki gitaramo kizagira umwihariko wo kuzabona umugabo n’umugore we bahimbaza Imana ku buryo bwo hejuru.

Nkuko twabitangarijwe na Serugo Ben kaba yaradutangarije ko umwihariko uzagaragara muri iki gitaramo ari uko ibyo abantu bazabona ari byinshi byumwihariko kubakunda umuziki bazumva umuziki wo kurwego rwohejuru ndetse banaryoherwe nawo naho kubakunda kuramya Imana bazabasha kubona umwanya uhagije wo gusabana nayo.

ben_chance3-jpgkk

Tubibitse ko Iki gitaramo kizabera muri Foursquere Gospel Church ku cyumweru taliki ya 27/11/2016 kwinjira bizaba ari amafaranga 5000 frw  mu myanya y’icyubahiro ndetse na 3000 frw mu myanya yose isigaye

 

Nd. Bienvenu/Isange.com