Kigali: Abagize Umuryango SEM basobanuriwe umuti nyawo ushobora gutuma Jenoside itazongera kuba ukundi

0
85

SEM ni umryango uvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo mu mashuri yisumbuye(Student Evangelism Mission) ikaba yaratangiye ku gitekerezo cy’ abayobozi babanyeshuri mu mashuri ya secondaire ubwo bari bamaze kubona ko akeshi ivugabutumwa mu mashuri yisumbuye ridahabwa imbaraga cyane kuko abenshi bagendaga birwanaho mu bumenyi buke bafite kandi abayobozi b’amatorero benshi bakaba badakunda kwibuka kujya gukorerayo ivugabutumwa.

Ni kuri iki cyumweru tariki ya 08 Mata 2018 ubwo abagize uyu muryango bahuriraga mu cyumba k’ inama giherereye mu mujyi wa kigali kuri Hill View Hotel ahangaha akaba ariho baherewe ibiganiro bitandukanye barebera hamwe umuti nyawo ushobora gutuma jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda itazongera kuba.

Mazimpaka Olivier Camarade uyu akaba ari we waganirije uru rubyiruko

Uyu Bwana Mazimpaka Olivier Camarade  akaba ari we waganirije uru rubyiruko abasobanurira ko aribo bifitemo umuti nyawo ushobora gutuma Jenoside itongera kuba, ubwo yaganiraga na Isange.com yagize ati:” Uru rubyiruko bari bantumiye bansaba kubaganiriza uburyo bakwivura ingengabitekerezo ya jenoside ndetse nuko bakira ibikomere batewe nayo nababwiye ko gukira ni urugendo nkuko ingenga bitekerezo yagiye yigishwa ninako gukira bigomba kugenda nabyo bigomba kwigishwa … nubwo natwe twigisha ariko natwe tuba turi kwiga kuko natwe tuba tukiri murugendo rwo gukira..”


Naho kuruhande rw’ ababyeyi ho yakomeje agira ati:” ababyeyi kwigisha abana biragoye, nonese twabibigisha gute kandi natwe tugifite ibikomere biradusaba ko natwe tubanza kubikira.. icyakora jyewe abana bajye bo ngerageza kuba bwiza ukuri ariko nanone bikadusaba kwitwara neza ugereranyije n’ imyaka y’ umwana ndetse nibyo akwiye kwakira.


Naho Paster Ndayizeye Emmanuel akaba ari numwe mubahagarariye SEM mu ijambo rye we yagize ati: “twabonye umwarimu ubizobereye kuko yabonye byinshi kandi yanyuze muri byishi twashakaga ko atuganiriza ho ” Inspiration Lab n’ Urubuga urubyiruko rwigishwamo ibintu bizima” aho yagize ati byumwihariko iyigahunda ihoraho kandi twizera izakiza benshi,   Urubyiruko rugira imyaka myinshi imbere bityo rero bakaba bagomba gusha ibyiza kandi bakishimira imyaka myishi bafite imbere bitryo bikaba tera imbaraga zo kuba bashaka ibyo byiza byishi biri imbere.

Menya byishi utari uzi k’ Umuryango SEM

Umuryango SEM waratangiye mu mwaka wa 2006 aho kugeza ubu umaze kugira abanyamuryango basaga 200 bingeri zose kandi bakaba baturuka mu madini n’amatorero ya gikristo abarizwa hano mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi hose.


Intego nyamukuru yuyu muryango ikaba ari ukwibanda cyane ku ivugabutumwa ryo mu mashuri yisumbuye ariko ibi bigakorwa hagamijwe no kurera ndsetse no gukuza abazaba abayobozi bejo hazaza kandi bo mungeri zitandukanye.
Uyu muryango kandi ukaba utegura ibikorwa bitandukanye bihuza abantu bingeri zose harimo ikitwa ” INSPIRATION LAB” iyi yo ikaba ihuza abantu bashaka kwiga bishingiye mu kuganirizwa ni nararibonye mu ngeri zitandukanye, LAB rero akaba ari igikorwa ngaruka kwezi aho gitegurwa ku cyumweru cya kabiri cy’ ukwezi bakaba batangira ku isaaha ya 16h00′-18h00′ hakaba hatumirwa inararibonye mungeri  zigera muri enye, aha twavuga nka : Relationship(Imibanire), Leadership(ubuyobozi), Financial(Ubutunzi) hamwe na Career(Umwuga), ibi ni bimwe mu byo baganiraho ndetse hakabaho n’umwanya wo kubazanya ibibazo ariko ibi byose ngo bigakorwa bishingiye ku ijambo ry’ Imana n’ amahame ya Bibiliya.

Ikigamijwe akaba ari nacyo gikuru ngo ni uko urubyiruko rw’iminsi ya none rugomba kwigira ku bakuru mu rwego rwo kwirinda amakosa amwe namwe akorwa akatubera inzitizi zitubuza kugera ku iterambere.

Nd. Bienvenu/Isange.com