Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryatashye ku mugaragaro amashuri yubakiwe abo mu Bumbogo bwa Nkuzuzu

0
159

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) kuri uyu wa 26 Nyakanga 2019 ryatashye ku mugaragaro amashuri aje gukemura ikibazo cy’urugendo rw’ibirometero 8 abana bakoraga bajya ku ishuri, benshi bahamya ko kizagira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Iri shuri ryubatse mu murenge wa Bumbogo, mu kagari ka Nkuzuzu, ni igikorwa abaturiye aka gace bavugako kiziye igihe kuko ababyeyi benshi bari bafite impungenge ku myigire y’abana babo bitewe n’urugendo rurerure abana bakora bagana ishuri,

Shyirambere Gervain, umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yatangaje ko igikorwa nk’iki kiziye igihe kuko kigiye gukuraho impungenge ababyeyi bagiraga bohereza abana babo ku ishuri, bitewe n’uru gendo rurerure bakoraga.

Umwana yabyukaga saa kumi n’imwe kubera urugendo yakoraga amasaha arenga abiri kugirango abashe kugerera ku ishuri igihe. Turishimye kuba tubonye ibi byumba by’amashuri, tukaba dusaba ko ibi byumba byakwiyongera tukagira n’amashuri yisumbuye.”

Uwayisenga Denise, umwe mu babyeyi batangiye gusoroma imbuto zavuye muri ubu bufatanye, yabwiye itagazamakuru ko kubera urugendo runini abana bakoraga bajya ku ishuri yumvaga umwana we aziga akuze, ariko kuba amashuri amaze kubegerezwa akaba yarahisemo gushyira umwana we mu ishuri ry’inshuke riherereye muri aka kagari ka Nkuzuzu.

Yagize ati “Turishimye cyane, turashimira itorero ryacu ryadutekerejeho, rikatuzanira aba baterankunga batwubakiye aya mashuri. Iyi ni intambwe ikomeye izatugeza ku iterambere rirambye.”

Uwari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Gasabo, yatangaje ko bishimira ubufatanye bw’itorero Angilikani na leta mu guteza imbere uburezi, kandi bazakomeza gufatanya no mu zindi gahunda zitandukanye zireba iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Aya mashuri ndetse n’iyi nzu mbera byombi byuzuye hano ni igikorwa cyiza twishimira. Natwe nka leta vuba bidatinze tugiye hano kuhageza amazi kuko umuriro wo usanzwe uhagera kugirango abaturage barusheho kwegerezwa serivisi zinoze.”

Umwepisikopi mukuru w’itorero Angilikani mu Rwanda, Archbishop Laurent Mbanda wari witabiriye uyu muhango, yashimiye cyane abafatanyabikorwa bagize uruhare kugirango iki gikorwa kibashe kurangira, anakomoza ku bikorwa iri torero ryimirije imbere muri aka karere ka Gasabo.

Yagize ati “Muri aka kagari ka Nkuzuzu, hubatswe amashuri atandatu (6) n’ubwiherero umunani (8)bifite agaciro ka miliyoni 52,228,084, inzu mbera byombi yatwaye agera kuri miliyoni 32, hagurwa ibikoresho by’ishuri byatwaye agera kuri miliyoni 4,800,000 ndetse haguzwe ibigega by’amazi, hanubakwa urukunda nabyo byatwaye agera kuri miliyoni enye (4).”

Akomeza avuga ko ibikorwa bya vuba biteganywa kubakwa muri imwe mu mirenge igize akarere ka Gasabo ya Bumbogo, Rutunga, Nduba na Kinyinya bizarangira bitwaye asaga miliyoni 508,594,252, hatabariwemo ikigo nderabuzima kizubakwa I Nyabiheke.

Musenyeri Dr Laurent Mbanda ,umushumba mukuru w’itorero Anglikani mu Rwanda ukomeje kwesa imihigo kubikorwa yemereye imbere ya Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente ubwo yimikwaga taliki ya 10 Kamena 2018, yasezeranije Leta n’abakristo ko mu byo agiye kwitaho muri Mandat ye harimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ateza imbere uburezi.

Uyu muryango guturuka muri leta zunze ubumwe za Amerika wagize washimiwe kuba waragize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry’aya mashuri

Ibyishimo byari byose

Archishop Laurent Mbanda hamwe na bamwe mu bashyitsi b’imena bari bitabiriye uyu muhango.

Benshi bari baje kwishimira iki gikorwa cy’indashyikirwa

Andika igitekerezo hano

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.