Itorero New Life Messengers Church ryatumiye Dj Spin n’abahanzi batandukanye mu gitaramo cyo kwakira abanyeshuri mu biruhuko

0
186
Spin uvanga imiziki ihimbaza Imana azaba ahari muri iki gitaramo

Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga  2019,i Kanombe ku itorero New Life Messengers Church hazabera igitaramo cyatumiwemo abahanzi n’abaririmbyi batandukanye .

New New Generation drama
Spin uvanga imiziki ihimbaza Imana azaba ahari muri iki gitaramo

Ni igitaramo kigamije guha ikaze abanyeshuri baje mu biruhuko nyuma y’igihe kinini baba bamaze ku ishuri.Iki gitaramo cyatumiwemo Umushyushyarugamba akaba n’umunyamuziki Evans Mwendwa Wambua uzwi ku izina rya Dj Spin.Iki gitaramo kandi kizaririmbwamo n’abaririmbyi barimo Danny M Gakwaya ,New Life Messengers Worship Team na Arise and Shine  Generation Drama Team.

New Life Messengers Worship Team

Pastor Rukata Miriam Umuyobozi Mukuru wa New Life Messengers Church yabwiye itangazamakuru ko iki gitaramo kiba buri kiruhuko .Yakomeje avuga ko abanyashuri baba bakeneye guhabwa ikaze mu muryango no mu itorero uko bavuye mu masomo yabo ari nako bahabwa impuguro z’uburyo bakwiye kwitwara mu biruhuko bityo ko itorero ayoboye ryahisemo kujya ritegura iyi gahunda buri kiruhuko kugirango urubyiruko rwiga rukomeze kubyaza aya mahirwe musaruro.

Danny M Gakwaya azitabira iki gitaramo

Yakomeje avuga ko buri Rubyiruko rutumiwe muriyi gahunda kuk ruzahagirira ibihe byiza.