Itorero Angilikani mu Rwanda rigiye kwicaza mu ntebe Rev. Dr. Laurent Mbanda nk’Umwepisikopi mukuru urasimbura Archbishop Dr. Onesphore Rwaje

0
182
Archbishop Dr Laurent Mbanda watorewe kuyobora Itorero Anglican mu Rwanda.

Porovince (Province) y’Itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) yateguye umuhango wo kwicaza mu ntebe Rt.  Rev. Dr. Laurent Mbanda nk’Umwepisikopi mukuru (Archbishop) w’iri torero m u Rwanda akaba n’Umwepisikopi wa Gasabo. Ni mu muhango uteganijwe kubera kuri stade ya ULK ku Gisozi, tariki ya 10 Kamena 2018 kuva saa tatu za mugitondo.

Rt.  Rev. Dr. Laurent asimbuye kuri iyi ntebe Musenyeri Dr. Rwaje Onesphore ugiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko byemejwe n’inama y’isimburwa rya Archbishop uriho yateranye kuwa 24 Ukuboza 2017.

Kuwa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 ni bwo hatangajwe ku mugaragaro gahunda y’isimburwa rya Archbishop uriho ubu. Ni inama yabereye mu Biryogo kuri Cathedrale yitiriwe mutagatifu Stefano (Sainte Etienne) ku cyicaro gikuru cy’Itorero Angilikani, diyosezi ya Kigali.

Iyi nama yitabirwa n’Abepiskopi bayobora Diyoseze zose zigize itorero Angilikani mu Rwanda. Muri iyi nama hemerejwemo gahunda y’isimburwa rya Archbishop ugomba gusimbura Archbishop Dr. Rwaje Onesphore.

Umushumba mukuru wa Province y’itorero Angilikani mu Rwanda (PEAR) Rt. Rev. Dr. Laurent tMbanda yatowe tariki 17 Mutarama 2018, bikaba byatangajwe ko Tariki ya 10 Kamena 2018 hazabaho umuhango wo kwicaza mu ntebe Archbishop Laurent Mbanda wa PEAR.

Musenyeri Laurent Mbanda atorewe kuba umushumba mukuru w’itorero Angilikani mu Rwanda mu gihe yari amaze igihe kirekire ari umushumba w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda Diocese ya Shyira.

Archbishop Dr Laurent Mbanda watorewe kuyobora Itorero Anglican mu Rwanda.
Rwaje Onesphore ni we wasimbuwe na Dr Laurent Mbanda