Indangagaciro z’Abanyarwanda: Don’t touch! Touche pas! Ntukoreho!

1
188

Indangagaciro z’Abanyarwanda, Do not touch! (Ntukoreho!; touche pas!).

Hari ibintu bitatu navuga ko byampaye igitekerezo cyo kwandika uyu mwandiko:

-Ijambo rya Prezida Kagame aherutse kuvuga akaza kugera aho avuga ati “Abagore, don’t touch”, “Ubumwe bwacu, don’t touch”

-Inkuru y’itegeko ryashyizweho mu gihugu cya Danemark, ryemerera abantu babishaka kujya gukorana imibonano mpuzabitsina, n’imbwa zikoreshwa akazi k’uburaya.

-Itegeko ryemerera abantu gushyingiranwa n’amatungo, rikaba ryarashyizwe no mu bikorwa ubwo umugore witwa Barbara ubu aherutse gushyingiranwa n’imbwa yitwa Mirza.

Izo mpamvu nizo zatumye nandika uyu mwandiko, ngira ngo mbonereho umwanya wo kubwira ba bandi bigize abarimu ba demokarasi n’abapolisi b’uburenganzira bw’ikiremwamuntu; aya magambo : INDANGAGACIRO ZANJYE , DON”T TOUCH; TOUCHE PAS! , WIKORAHO! ….BYIGUMANIRE.

Hashize iminsi bariya bazungu bashyira igitutu kuri bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo muri Afrika ngo bashyireho itegeko rirengera ubutinganyi n’ababukora ku buryo bahabwa uburenganzira bwo gushyingiranwa, ibyo byose ngo hejuru y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Burya ibintu biza buhoro buhoro, buriya Iyo Inteko Nshinga mategeko riza kwemeza ririya tegeko ryo gusezeranya abahuje ibitsina, sinzi aho ryazahera rihakanira ubwo burenganzira abashaka gushyingiranwa n’imbwa, nkuko bimeze muri Danemark.

Umuntu Imana imurema yamushyizemo ikintu cy’ubupfasoni ( niko nise ijambo ry’igifaransa,pudeur), imushyiramo gukorwa n’isoni ku bintu bizikojeje , Imushyiramo kurobanura ibintu bikwiye n’ibidakwiye, imushyiramo kugira ipfunwe. Iyo rero ugiye guhonyanga icyo kintu kigize ubumuntu (personalite) bw’umuntu, haba habaye gukandagira uburenganzira bwe, uburenganzira bwa benshi kubera uburenganzira bw’abantu bamwe, bakeya, bataye umuco, batagira amategeko,(sans foi, sans loi, desaxes) .

Iyo umuntu yatangiye guta kumenya Imana, , cyangwa reka tuvuge guta umuco, kandi ntawahakana ko Imana itari mu muco wacu; iyo habayeho gucecekesha umutima nama ; nta rutangira iba ikiri muri we. Icyo gihe avuga ibyo ashaka , akora ibyo yishakiye. Nyamara burya Imana iba yarashyize mu muntu kumva ko atavuga amagambo runaka , ahantu runaka, imbere y’abantu runaka, cyangwa ngo agire n’iyindi myitwarire idakwiye imbere y’Imana, imbere yabantu no mu mutima nama we bwite. Ariko rero abantu bataye umuco usanga bavuga amagambo y’urukozasoni, aganisha ku bitsina, imbere y’abana, imbere y’abantu bakuru. Ibyo no mu gihugu cyacu birimo, akaba ari n’ibintu bikwiye kujya byamaganwa.

Reka dusubire kuri bariya bazungu badushyiraho urutoto, bashaka kutwigisha uko tuyobora urugo rwacu, nyamara urwabo rwabazambanye. Imyanda bashaka kumena iwacu, uzi ko iwabo nk’ubu hari amategeko ahana abantu bakoze ibintu biteye isoni, bitera ipfunwe abantu? , (Attentat a la pudeur), ariko kubera ko bakuyeho za rutangira , ngo ni uburenganzira batanga, ubu byageze aho batagishoboye kubitangira, byarabarenganye, kuko baretse Imana , bakareka umuco, bagize imitima y’akahebwe, bakuraho rutangira, BASHYINGIRANYA IMBWA N’ABANTU, BARASHYIRAHO IBICIRO BYO KUGIRANA IMIBONANO N’IZO MBWA, UBWO WENDA BAGIYE KUJYA NO KUZASORESHA ABAKORA UBWO BUCURUZI.

NIba rero ubwo burenganzira na Demokarasi batwigisha ari ibyo kutugeza hariya bageze , NIMUMFASHE TWESE TUBABWIRE TUTI , INDANGAGACIRO ZACU ,IMANA YACU, UMUCO WACU, DO NOT TOUCH!.

Mu bihe byashize Ibihugu bifite ubukungu byagiye byohereza ibisigazwa bivuye mu nganda zabo , ibisigazwa birimo uburozi, mu bihugu byo muri Afrika, bikabashukisha amafaranga. Ubu rero noneho, ibisigazwa byabo, umwanda w’abataye umuco, nibyo bicuruzwa (products) bashaka kohereza, na bamwe muri twe niyo import dushaka gukora.

Mumfashe tubabwire tuti , Umwanda wanyu muwigumanire. Demokarasi n’uburenganzira bwo gushyingiranya abahuje ibitsina, gushyingiranya abantu n’imbwa , mwigumanire, Mutwale eyo!

MITALI Adolphe.

1 COMMENT

Comments are closed.