Ikindi gikundi cy’abakristo basaga 100 cyasohotse muri Zion Temple. Haribazwa igikomeje gusharirira abantu muri iri Torero.

22
94

Hashize ibyumweru bibiri mu Itorero rya Zion Temple mu Rwanda kimwe no ku isi hose humvikanye amakimbirane yo kutavuga rumwe hagati y’Intumwa y’Imana Apotre Paul Gitwaza n’ibyari ibyegera bye kimwe n’abakristo batandukanye, biturutse ku mpamvu nyinshi zagiye zigarukwaho mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’iyi nkundura, abanyamakuru batangaje byinshi ku ruhande rw’Itorero ndetse no ku rw’abirukanwe muri iri Torero kimwe n’abafashe icyemezo cyo kwivana mu Itorero. Benshi mu birukanwe, bahise bishyira hamwe batangiza irindi Torero bisanzuyemo. Abandi muri bo, bagiye berekeza mu yandi matorero ariko hakaba n’ikindi gice kitarafata umwanzuro niba kizasubira mu Itorero Zion Temple cyangwa se niba nacyo kizerekeza mu zindi nzira.

Kuwa mbere tariki ya 22/05/2017 nibwo isange.com yahuye n’iitsinda rishya rigizwe n’abagabo babiri n’umugore umwe, bavugaga ko nabo bafashe icyemezo cyo gusohoka mu Itorero Zion Temple ariko birinda guhita batangaza ikibasohoye. Aba bakristo, batangaje ko baje mu mujyi wa Kigali gushakisha aho bafungura Itorero rishya (Salle) ngo bamara kuhabona bakabona kugira icyo batangariza Itangazamakuru.

Isange.com yababajije aho bazavana abayoboke mu gihe bazaba bamaze gufungura iryo Torero, maze basubiza ko batasohotse bonyine ahubwo ko bafite ikindi gikundi cy’abakristo babari inyuma ku buryo ngo bose hamwe baba bakabakaba mu bantu 100. Twashatse kumenya umuyobozi w’icyo gikundi ariko ntibabasha kutubwira uwo ari we, gusa ngo mu minsi mike bazatangaza ubayoboye ndetse n’impamvu yabasohoyemo.

Haribaza ikintu kidasanzwe gikomeje gusharirira abayoboke b’iri Torero ku buryo bakomeje gufata umwanzuro wo kurisohokamo urusorongo.

22 Ibitekerezo

  1. Abantu, ninjiji gusa, nonese urasohotse ufunguye iyindi salle, ngo ni urusengero ntiwumvako wubatse kumusenyi, kuko icyambere watangiriye kukinyoma, umaze kukivumbura aho gusubira kurufatiro ngo wemere ubutumwa bwiza, nawe ufashe icyemezo cyo kuyobya abandi bantu ubizeza kubayobora ku Mana kandi nawe utarigeze uyimenya.
    ahubwo abo bantu uyobora urabagemurira satani.

  2. Hagowe abantu bacyubakira ku madini, kuko nta dini rizajya mu ijuru. Reka ibi byose bibe kuko byarahanuwe, abafite amatwi ni bumve, tugeze mu bihe bya nyuma ni uguhaguruka tugasenga tuzirikanako umuhanuzi twasigiwe ari Bibiliya ijambo ry’Imana, aho dusangamo byinshi bitwigisha uko dukwiye kwitwara kugirango tuzabone ubwami bw’Ijuru.

  3. Haritorero ryomuri etas imwe yomuri American abakiristo basohetse kumpanvu yuko pastors Wabo ahora abigisha kwihana bageze iyobagiye basanga babwiriza ko bagiye kubona utuzi imodoka bagiye kubaho neza ybyarangiye bagarutse Harya bahoze mbere barapfukama basaba umukozi womana imbabazi bamubwirako iyobagiye batabwirizwa kwihana ahubwo bagiye gukira N aho abagenda turabiziko arishyari ariko imana ntawayifasha kuburana kuko Zion niyimana izayivuganira iyikureho uyumusozi (uza yagiye kuramira isanduku yimana ahasiga ubuzima rero nabigumura bagasohoka bazagaruka kuko imana ntijyirwanirirwa kumurimo wayo (kora datani na biramu bageze ishari isi irasaduka irabamira mwirinde c yane Mureke imana yirwanirire Gusa abasojotse ndunva barahubutse kandi bazabibona N yuma murakoze

  4. Kiriziya nimwe itunganye gaturika mwese mwigarukire twiteguye kwakira intama zazimiye naho izo church barabashuka

  5. Mureke mbabwizukuri ibibintu ntibishora kurama kuko ntamusingi bifite si Zion gusa aya madini yose arimo avuka uko azamuka ninako azamanuka ba kristo nimugume mumatorero yanyu ejo mutazicuza.

  6. Gusa ntibikwiye ko ibibibazo Zaoni irimo nkabantu turi kunjya mwijuru bidushimisha ahubwo dufatanye gusenjyera umurimo w’Imana kuko ibi nibihe byanyuma kdi bibiliya yarabivuze ko abantu bazaba bakunda impiya kuruta ijambo bigwizaho ibijyanye nirari yabo Imana itabare itorero ryayo

  7. Olivier ntago umuntu atanga amafranga kumuntu ngo azayasubizwe aba abikije aho inyenzi ningesi bitagera kdi bariya biruka bakunda ubutumwa bwindamu yibyo babona kdi guhora sukwabo niba babona abaroga mubyubugingo nibagende aho barerwa ariko niba basohoka kubwindamu cg bumva batakorwaho baragowe

Comments are closed.