Ikimenyetso cya mbere cy’uko muri ADEPR hacumba umwotsi cyagaragaye. Ni kuki umuyobozi w’inama y’ubutegetsi yavanyemo ake karenge?

13
126

Mu nkuru yacu yo kuwa 23/10/2017 yari ifite umutwe ugira uti “

ADEPR: Hari abavuga ko bameze nk’abicaye mu kimodoka kitazi aho cyerekeza, ndetse ngo gishobora kuzabata mu maanga!

twari twavuze uburyo ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Rev.Karuranga Ephraim bunengwa ko bwananiwe guhuriza hamwe imbaraga z’udutsiko cyangwa se abantu bafite ibitekerezo bihabanye n’imiyoborere yagiye iranga Itorero kugeza uyu munsi. Kuba abakristo benshi bariruhukije nyuma y’aho iyi komite nshya yari igiyeho bayitegerejeho ugukemura ibitagenda neza harebwa uko umwuka mwiza wagaruka mu banyetorero ndetse abavuye muri ryo bakaba banagaruka, siko byaje kugenda kuko nta kintu kidasanzwe bigeze babona gihinduka kuri izi ngingo.

Uyu munsi kuwa 4/11/2017 nibwo hagaragaye ikimenyetso cya mbere gishimangira ko imbere mu buyobozi bwa Rev.Karuranga hajegajego kuko benshi batunguwe no kumva ko umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya ADEPR Madamu Aurea Mukaruzage yeguriye mu nama yari imaze iminsi 2 ibera mu karere ka Muhanga

Kuba uyu muyobozi yeguye (Ku mpamvu avuga ko zamuturutseho) bigaragaza ko hari ikitagenda neza kuko nta wibwiraga ko abayobozi bakomeza kugenda begura bya hato na hato kandi iyi komite yarashyizweho yizewemo ukuzahura Itorero bya nyabyo. Muri iyi nama yaranzwe n’impaka ndende ku bibazo binyuranye byugarije Itorero, byabaye ngombwa ko bamwe mu bashumba bari bayirimo ariko batifuje ko amazina yabo yajya ahagaragara, bahamagara umunyamakuru wa isange.com bamubwira ko hari ikibazo cy’uko icyerekezo gihamye cy’Itorero nta gihari kubera umwuka n’ibitekerezo bidahura byahagaragaye. 

Kuba kandi uyu muyobozi yahisemo kwegura ku munsi w’iyi nama, hakaniyongeraho ko hasigaye iminsi 90 gusa kugira ngo ubu buyobozi bucyure igihe, nabyo byateye benshi mu bari bakurikiye iyi nama kwibaza niba abagize inama y’ubutegetsi bose nabo bagomba guhita begura ngo kuko ari ko amategeko abiteganya. Umwe mu bakurikiranira hafi ibibazo byo muri ADEPR yabwiye isange.com ko haramutse hirengagijwe ihame ryo kweguza abasigaye mu nama y’ubutegetsi, iri ryaba ari ikosa rikomeye ryaba rikozwe n’ubuyobozi bwa ADEPR.

Mu gihe ibi byaba byubahirijwe kandi, byaha akazi gakomeye iyi Komite kuko gushyirahao abantu bagize inama y’ubutegetsi byayisaba kwitonda kubera ko bwikanga ko buri mupasiteri cyangwa se buri muntu bwatekereza gushyiramo yaba yari afite aho ahuriye n’ubuyobozi bwa Tom Rwagasana ndetse na Sibomana Jean, bityo bakaba bakwikanga ko hazabaho kudurumbanya amatora azaba muri werurwe 2018. 

Kuba uyu muyobozi yeguye kandi, bituma habaho kwibaza niba yabikoze ku bwende bwe, ku busabe bw’abahoze bayobora ADEPR barimo Tom Rwagasana wanamuteretse muri uyu mwanya (Bakaba babyumvaga kimwe na magingo aya) cyangwa se biturutse ku kunanizwa na Komite ya Rev.Karuranga. Niba uyu yeguye ku busabe bwa Tom Rwagasana n’abo bari bafatanije, byaba bigaragaza ko iyi komite itangiye kunanizwa kugira ngo ihugire muri sisitemu isenyutse kugira ngo izabure umwanya wo gutegura neza amatora hagamijwe gutekinika kugira ngo izagume ku buyobozi.

                            Madamu Mukaruzage Aurea wayoboraga CA

Niba uyu muyobozi kandi yeguye ku mpamvu zo kuba yananijwe n’ubuyobozi bwa Rev.Karuranga, byaba bigaragaza ko irimo kwikiza abantu bagiye baterekwa muri Sisitemu na Tom Rwagasana, ariko bikazayifata igihe kirekire nabwo amatora akazagera igihugiye mu kurwana n’uwo muzigo kuko urebye neza usanga abyobozi bose bayoboye indembo n’uturere barashyizwe mu myanya na Tom Rwagasana ndetse n’abo bari bafatanije bigoye kubavana mu myanya barimo.

Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibera imbere muri ADEPR, bavuga ko benshi muri aba bayobozi bagishyigikiye ibitekerezo ndetse na Sisitemu yasizwe yubatswe na Tom Rwagasana, ibi bikaba ari nabyo byabaye intandaro yo gutegura iyi nama ya karundura yabereye mu karere ka Muhanga ikaba ari nayo yabereyemo iyegura ry’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi nyuma yo kwigishwa ko bagomba kureka burundu ibyo bitekerezo.

Abandi basesenguzi baganiriye na isange.com batifuje ko dutangaza amazina yabo, bavuze ko kuba Komisiyo Nzahuratorero yatumiwe muri iyi nama y’abashumba, bigaragaza ukwiyizera guke kwa Komite ya ADEPR kuko ngo inama nk’iyi iba iri ku rwego rwo hejuru, bityo ngo iyi komisiyo ikaba yari kuzakomeza ibiganiro mu buryo busanzwe ariko hatabayeho kuyinjiza mu mukino imbere, cyane ko ibintu isaba ko byahinduka muri ADEPR bikomeye ku buryo kubyubahiriza uyu munsi bidashoboka.

Hibajijwe kandi impamvu hatumijwe komisiyo Nzahuratorero yonyine kandi hari abandi bantu benshi twagaragaje mu nkuru yabanje ariko bo bakaba batatumiwe, ibi bikaba nabyo byarushijeho gutera impungenge abatavuga rumwe n’ubuyobozi bwa ADEPR cyane ko bavuga ko ibitekerezo byabo bihabanye n’iby’iyi komisiyo. Ese koko ibi byose ntibigaragaza ko imbere muri ADEPR hacumbamo umwotsi? 

Ubutaha tuzabagezaho irindi sesengura ku bibazo byigiwe muri iyi nama.

Ifoto yo hejuru: Ni abayobozi bayoboraga ADEPR iyobowe na Tom Rwagasana ndetse na Sibomana Jean bicaranye na Madamu Aurea Mukaruzage ubwo yari akiyobora CA. 

SOMA HANO INKURU YABANJE:

ADEPR: Hari abavuga ko bameze nk’abicaye mu kimodoka kitazi aho cyerekeza, ndetse ngo gishobora kuzabata mu maanga!

13 Ibitekerezo

  1. Admin we n’uko urakoze uwagutumye n’aguhembe, gusa muzakor’uko mushoboye kose mwangiz’iri torero ariko uko mwaribonye niko rizaguma kuko rifite Nyiraryo(Yesu Kristo) muzarisebya-muriter’ibibazo-muzagerageza no kurisenya, ariko Yesu azaza arisange kko amarembo y’ikuzimu ntazarishobora

  2. 1) Dore indwara ya ADEPR:
    -ADEPR yiteye indwara VIRUS yitwa icycumi ivuga ko ari itegeko nyamara iyo bahamagawe ngo babisobanure ku maradiyo birabananira. No muri Bibiliya ntibashobora kubisobanurira abajijutse.
    -Iyo amafaranga abaye make ADEPR itumira abatekinisiye bitwa Abasatuzi bagapakirwamo ibintu byo kubwira abakristo ngo ni Imana yabibatumye.N’ikimenyimenyi ni uko umukire w’umunyentambara mu itorero cg umupagani iyo ahagurutse agatanga miliyoni, bamubwira ko Imana imwishimiye agakomerwa amashyi, Mushumba akamusabira n’andi….. Ariko Umukene ukijijwe neza iyo yagurishie umushogoro akitanga 200 Frws, Mushumba avuga ko abantu nk’abo baba batinza gahunda y’Imana.
    -Gutura ubu byabaye nkamarushanwa, ababyanze Mushumba na ba Prezida ba za Korari bamujugunya kure, ntiyongera kuvuga.
    -Guha inshingano abatabifitiye ubushobozi mu bumenyi n’ubuhamya. Ibi byo n’amabwiriza ya ADEPR yarirengaijwe cyane. Umunsi umwe ariko Imana izabibabaza kuko bbiye vuba aha.

    2). Dore umuti : nimusoma Bibiliya neza, muzakuraho ibya cumi, amarushanwa, irari ry’imishahara ihambaye mwigereranya n’abisi. Ibi nibishoboka ni ukuri ni bwo ADEPR izakira iriya VIRUS = money yagaragajwe haruguru. Mugatanga inshingano ku bafite ubuhamya bwiza bakigera muri ADEPR. Nanjye nsengera muri ADEPR ariko niyicarira kuri Mbonabihita, Bayobozi, tubaha inama mukaznga ariko…..si byiza . Imana ibahumure.

  3. Ibibibazo byose nintama zibitera Mufate amaturoyanyu nakimwe mwicumi muhoramutanga cyabaye nkumusoro wareta waburikwezi Then muzarebako Itorero ritagaruka kumurongo wubutumwa bwiza

    Izomana bantu muziheriki amafaranga yakagompyekubaatunga Bamwe ntimugira ninkweto zoguhinduranya nyamara Izomana muha amaturo zambara congo zishashagirana

  4. Nyakubahwa, iritorero Ry’Imana murishaka Ho Iki? Mwageraje mukareka gushyushya imitwe yabachristo, Ko na ijambo ry’Imana ritubuza gushyushya inkuru Z’umuturanyi wacu, nkanswe mwebwe banyiri kinyamakuru muri abachristo muri iri torero .Rwose mureke kudushyushya imitwe, Ibi bigiye kongera kuturya kubera kwiyiriza ubusa kwahato nahato, twikanga ko ubugome, niterabwoba, nigitugu by’abayobozi babi bagaruka kutwicira ubugingo, no kutwicira kurwara Nk’inda. Ayo banyereje ari kubabana make mubiko bwayo no mumiturirwa bubatse yabuze abapangayi, ayo abifuzaga ubwarimu, ubupasteur,…. Ibyo biturire barakifuza kurya intonorano, nibabanze bagende bakizwe ubwabo basubize ibyo bibye, za batugarure n’amafranga twatanze mukigega sicco kdi baduhe ninyungu zayo. Ndagira ngo mbamenere ibanga muzabona guhana gukomeye Kw’abatwangirije imitima bakayikomeretsa, itorero bakaritukisha abataririmo rigahinduka igitutsi magingo aya,bagakumira abagakijijwe.

  5. Ariko mwabagabo mwe itorero murarishakaho Iki? Inyungu mufite niyihe yo kuvugira abajura, abagome bangije itorero, za miliyari bibye nkaho mwabashishikarije kuyagarura, ngo itorero bitugabanyirize umugogoro dufite muravuga ibyo mutazi. Ese Ko mutavuze inzego za Leta zo zari zihari, nabandi bayobozi bazima b’amatorero atwifuriza Ko twava mubibazo twatewe nizonyangabirama muvugira.Abo muvugira ntacyo bazigira bageraho basenya umurimo w’Imana, ibibi bakoreye itorero birahagije.Naho ubundi nimutaba maso muzisanga mwasangiye kubihano bizahabwa abanzi b’Imana.

Comments are closed.