Igikundi cy’abapasiteri b’abanyarwanda bari bafite amatorero i Burundi kigiye kwirukanwa, imitungo yabo ihabwe abarundi.

0
132

Nyuma y’aho mu mwaka wa 2014 igihugu cyirukanye abapasiteri b’abanyarwanda barimo Ap.Serukiza Sosthene ndetse na Past.Claude kikabahambiriza nta nteguza, kugeza ubu hari amakuru avugwa ko hari ikindi gikundi cy’abapasiteri b’abanyarwanda bagiye kwirukanwa vuba aha kubera kutabashira amakenga.

Amakuru agera kuri isange.com aravuga ko igihugu cy’ Uburundi kiri gutegura kongera kwirukana Abapasiteri  b’abanyarwanda bakoreraga umurimo w’Imana ku butaka bwacyo. Bamwe muri aba tukaba twavugamo nka Apotre Aimable Ngarambe uyobora Itorero Horebu  wigeze gukorana na Bishop  Joseph Yongwe  mu Itorero Horebu bakaza gutandukana akajya i Bujumbura agakomeza iri zina rya HOREBU kubera impano y’ubuhanuzi yari  ikaba  yafashe imitima y’abarundi benshi. Yatangiriye ahitwa ku Musaga ahabereye imvururu zikomeye mbere ya coup d’etat yari yateguwe  n’abashakaga guhirika ubutegetsi bwa Prezida Nkurunziza ariko ikaza gufata ubusa.

Undi uvugwa mu bagiye kwirukanwa  ni Apotre Vital uyoboye Itorero Israel iherereye ku Jabe nawe wabonye bene wabo b’abanyarwanda babahambirije mu 2014  akarebera ku rutugu, uyu nawe akaba  yarasengeraga mu itorero rya ADEPR aho yavuye ajya  gutangiza itorero i Bujumbura rirakomera ku buryo  yatitije abapasiteri bakomoka i Bujumbura kugira ngo bamufashe kuyobora Itorero rye.

Si aba bapasiteri bonyine bagiye kwirukanwa kuko n’abandi bafite amatorero mato kimwe n’abandi bafatanyaga n’abarundi mu kuyobora amatorero nabo ngo bazirukanwa.  Abarundi bamaze kumenya neza no gukangukira uburyo amatorero ayoborwa ndetse ko ikintu cyo gukora ibitangaza nabo bagishobora, bityo bakaba bafashe iki cyemezo cyo kubiriukana ariko bitwaje impamvu za Politiki, bikaba bivugwa ko aba bapasiteri b’abanyarwanda bafatwa nk’intasi z’u Rwanda.

Ibi byahereye mu mwaka wa 2014 ubwo hatangiraga kubakeka amababa aho uyu Pastor Claude wayoboraga itorero aho hafi yo Kumusaga waje kugira abayoboke benshi akemera no kurongora umukobwa wo mu muryango w’uwahoze ari Perezida Jean Batiste  BAGAZA akaza kumubenga bikamuviramo gufungirwa muri gereza ya Mpimba aho yavuye  atorokeye ku rusengero rwa Apotre  Aimable Ngarambe nyuma yuko Itorero rye ryari rimaze gusenyuka.

Abanyarwanda bageze i Burundi bakoresha impano y’ubuhanuzi mu gihe abanyagihugu bari bakiva mu ntambara bari bakeneye kumva uwabahumuriza, nicyo cyatumye aba bapastori batagiraga ijambo mu Rwanda bakundwa mu Burundi ku bera impano zabo . Kuri ubu amatorero yabo biyubakiye n’imitungo yabo  bikaba bizahabwa abashumba b’abarundi basengeraga muri yo . Aba bapasiteri bagiye kwirukanwa  bavugwaho ko nta yandi matorero bigeze bafungura mu Rwanda kuko bari bizeye ko nta bibazo bazabonera mu Burundi.

Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru.

By RUGAMBA Erneste