Ibyo wamenya ku gitaramo gikomeye cyatumiwemo Umunyafurika y’Epfo Benjamin Dube

0
412
Itsinda rimaze kubaka izina mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises ryatangaje byinshi ku gitaramo cy’amateka bari gutegura cyiswe  “True Worship Live Concert”  batumiyemo umuramyi w’icyamamare w’Umunyafurika y’Epfo akaba n’umuvugabutumwa witwa Pastor Benjamin Dube.
Ubuyobozi bwa True Promises busobanurira abanyamakuru ibijyanye n’igitaramo gikomeye

 

 Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2019, ubwo bamwe mu bayobozi bakuru ba True Promises baganiraga n’itangazamakuru.
 Umuyobozi w’itsinda True Promises, Mbonigaba Bonnkee yavuze ko iki gitaramo bari gutegura ngo bamaze imyaka myinshi bagiterezaho, kuri ubu imyiteguro yacyo ikaba irimbanyije.
 Yagize ati “ Iki gitaramo turimo gutegura kizaba cyagutse, kuko cyari mu nzozi zacu mu myaka myinshi ishize. Nituyigeraho azaba ari kimwe mu bintu bikomeye tuzaba dukoze kuko byari mu migambi yacu no mu bitekerezo byacu.”
 Yavuze ko iki gitaramo kizaba kuwa 11/8/2019 kikazabera mu cyumba kinini cya Intare Arena iherereye mu Murenge wa Rusororo muri Gasabo. 
 Iki gitaramo kirri mu bizaba bikomeye muri uyu mwaka, kizitabirwa n’abaramyi bakomeye mu gihugu ndetse n’amatsinda yigaruriye imitima ya benshi arimo Alarm Ministries, Shekina yo muri Restauration Church Masoro, Sam Rwibasira ndetse n’icyamamare guturuka muri Afurika y’Epfo, Pastor Benjamin Dube utegerejwe n’abatari bacye.
 Umuramyi Pastor Benjamin Dube ugiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yamaze kwemeza ko yiteguye kwishimana n’abakunzi be bo mu Rwanda akaba ashimangira ko yahoranye inzozi zo kugera muri iki gihugu none ubu zikaba zibaye impamo.
True Promises ifite yateguye igitaramo gikomeye yatumiyemo Umuhanzi w’icyamamare Bishop Benjamin Dube

Umunyamabanga Mukuru wa True Promises, Ndahiriwe Mandera yavuze ko gutumira Umuramyi Benjamin Dube bizabafasha byinshi kuko ari mu bantu True Promises  ifata nk’icyitegererezo  ndetse bigiraho byinshi.

 

Yavuze ko Umuramyi Benjamin n’itsinda rigari rizaza rimuherekeje batazaba bazanwe n’igitaramo gusa, kuko ngo bazanasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi, bunamire inzirakarengane zihashyinguye banasobanukirwe byimbitse amateka y’igihugu cy’u Rwanda.

 Ubuyobozi bwa True Promises bwanatangaje ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo, aho abazayagura mbere bazagabanyirizwa ibiciro ugereranyije n’uzayigura ku munsi w’igitaramo.

 Ku bazagura amatike mbere y’igitaramo  bazajya bishyura; 7000frw mu myanya y’ahasanzwe (Ordinary), 10.000frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 20.000 frw mu myanya y’imbere (VVIP) mu gihe abazayagura ku munsi w’igitaramo bakazishyura  10.000frw ahasanzwe (Ordinary), 15000 frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 25.000 frw mu myanya y’imbere (VVIP).

 Abayobozi ba True Promises banatangaje ko kwishyura amatike bizakorwa mu buryo butandukanye burimo kujya ku cyicaro cya True Promises giherereye i Remera mu Giporoso muri  Jesus is able House, cyangwa akayigura akoresheje ikoranabuhanga anyuze ku rubuga www.ishema.rw cyangwa agakoresha Mobile Money unyuze kuri *182*8*1*900111# maze agakurikiza amabwiriza.

 Umuramyi Benjamin Dube utegerejwe mu Rwanda, ni umwe mu byamamare byo muri Afirika y’Epfo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba umwanditsi w’indirimbo, producer, umwigisha aho amaze imyaka 33 mu muziki.

 Itsinda rya True Promises ryatumiye uyu muramyi w’icyamamare w’Umunyafurika y’Epfo, rishimangira ko iki gitaramo kiri mu bikomeye bagiye gukora mu myaka 10 imaze ishinzwe.