Ibitaro bya Muhima byibutse abahaguye muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , byiyemeza kurwanya ivangura iryo ari ryose mu mitangire ya serivisi

0
118

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mata 2018, nibwo ibitaro bya Muhima byibutse abari abakozi,abarwayi n’bandi bahaguye muri jenoside yakorewe  Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye kuri ibi bitaro ku Muhima rwerekeza ku rwibutso rwa Kigali,ku Gisozi.Ni urugendo rwitabiriwe n’abakozi b’ibitaro,inzego z’ibanze,amadini aturiye ibi bitaro ndetse n’umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro bya Muhima Dr.William Rutagengwa.

Abanyamakuru bari bitabiriye iyi gahunda

Aba bakozi b’ibitaro bya Muhima basobanuriwe byinshi ku mateka mabi yaranze jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banatamabagizwa ibice binyuranye birugize ari nako bahabwa ibisobanuro.

Mu kiganiro Dr.William Rutagengwa yahaye abanyamakuru nyuma yo gusura uru rwibutso yavuze ko ibyabaye ari agahomamunwa ariko kandi ko bibaha umukoro wo gukora neza nk’inzego z’ubuvuzi by’umwihariko ibitaro abereye umuyobozi mukuru bya Muhima.Yavuze kandi ko hari abaganga n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima bijanditse muri jenoside bakoresheje ububasha bari bafite bwo gutanga Ubuzima maze babukoresha bica inzirakarengane ibi ngo bikaba bikwiye gutuma abaganga ayoboye baba intangarugero mu kurwanya no kurandura burundu jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Dr William Rutagengwa mu kiganiro n’itangazamakuru

Uyu muyobozi yanavuze ko bitaye cyane ku miryango y’ababuriye ababo muri ibi bitaro,babaremera  ndetse babafasha kwibuka baniyubaka.Uyu mwaka ngo hari gahunda yo gufasha  incike ya jenoside itagira aho kuba ndetse bakazanamuha igishoro cyo gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo kwigira byose bigamije kubungabunga imibereho y’abarokotse.

Igikorwa nk’iki cyo kwibuka kibaye mu gihe ibi bitaro bifata umwanya nk’uyu buri mwaka bikazirikana ko  hari abaguye aho baje gushakira Ubuzima bikarangira babuhatakarije.

Bashyize Basobanuriwe