Ibintu birindwi byatunguranye mu giterana cya AEBR Rejiyo ya Kigali

1
295
Rev Gato Munyamasoko n'umufasha we
Nk’uko bisanzwe mu Itorero rya AEBR aho buri mwaka muri buri Rejiyo nk’uko ari cumi n’eshatu,hategurwa iteraniro ry’umunsi umwe,uretse muri rejiyo ya Nyagahinika kubera ubunini bwayo bikorwa iminsi itatu kandi ahantu hatandukanye ndetse na Rejiyo ya Gisenyi nayo iri teraniro ribera habiri mu minsi ibiri ikurikiranye.

Uyu mwaka rero nyuma ya Rejiyo nka Nyagahinika,Gisenyi,Kibuye,Cyangugu,Buberuka,Byumba,Kingogo Gikongoro na na Butare kuri uyu 05/10/2014 hari hatahiwe Rejiyo ya Kigali ari nayo iyoborwa n’umuvugizi nk’uko amategeko abiteganya Reverend Pasteur Munyamasoko Gato Corneille.

Mu bintu byatunguranye rero ni ukubona uburyo iyi rejiyo irimo ikura buhumyo n’uko iri Teraniro ryari ryitabiriwe mu buryo aribwo bwa mbere ryabonetsemo abantu benshi nk’uko byanatunguye Prezida wa Komite Nyobozi wa AEBR Reverend Kabayiza Leonard akabivuga muri aya magambo:” Iyi rejiyo iragenda itera intambwe nziza,uwo bahereza mikoro ngo nagire icyo avuga,asanzwe ayizi,buri wese yavuga ko iri gutera imbere,ubushize twateraniraga mu gahema kamwe none dore twateraniye muri atatu,muragenda mwaguka
Umuyobozi wa Komite Executif
Umuyobozi wa Komite Executif,Rev Leonard Kabayiza

Ikindi cyatunguranye ni uburyo abakirisitu bakoze mu rwego rw’ibirundo,dore ko mu ntego y’iri teraniro haba hari na gahunda yo gukusanya ibirundo banashimira Imana ibyo yakoze ,byaratunguranye rero binatera ibyishimo umushumba wa rejiyo Rev Gato Munyamasoko, mu byishimo byinshi abivuga muri aya magambo:”Rejiyo ya Gisenyi yatanze miliyoni zisaga cumi n’ebyiri,Rejiyo ya Nyagahinika itanga miliyoni zisaga 8 none ubu rero noneho ni Rejiyo ya Kigali ikurikiyeho kandi nta bandi bazaturusha
Rev Gato Umuvugizi wa AEBR
Rev Munyamasoko Gato Corneille  Umuvugizi wa AEBR akaba n’umuyobozi wa Region ya Kigali

Ikindi cyatunguranye ni uburyo umubare w’abakirisitu wiyongeye mu buryo bukabije ugereranije n’imyaka ishize kuberako yungutse abakirisitu bashya 290 ndetse hakanashyingirwa couples 20,ibintu bitari bisanzwe,Rev Gato Munyamasoko yabivuze atya:”Bose hamwe rejiyo yungutse abakirisitu 290 mumpere mana icyubahiro,Ni ibyo gushimira Imana.

Ikindi cyatunguranye n’uburyo Reverend Sibomanayirukanse birengeje urugero mu kuzamuka mu ntera kuko yabaye Pasteur mu 2009 none nyuma y’imyaka ine gusa ageze ku rwego rwa Reverend ibi byagoye benshi kubyumva ku buryo hari abanatinyutse kubyongorerana ngo bari kumwirukansa mu ntera mu rwego rwo kumutegura kuzaba umuvugizi wa AEBR muri manda itaha ,nawe kandi abivuga yabigarutseho Reverend Pangarasi Semitovu umuvugizi usimbura igihe yayoboraga umuhango wo kumurundurira burundu mu murimo w’Imana:”Yahamagawe n”Imana yitangira kuyikorera none kubw’Imirimo myiza Imana yamukoresheje ,byatumye arobanurwa kwerezwa umurimo w’ubushumba burundu

Ikindi cyatunguranye ni uko Reverend Sibomana atariye indimi nawe akihamiriza ko kuzamuka mu ntera yagiye abyifashirizwamo n’abashumba bakuru aha akaba yaravugaga Reverend Mfitumukiza Andrew wamwihereye kuba pasitori atabanje kubinyuza mu nzira zisanzwe,na Reverend Gato uhise ubimusabira nyuma y’umwaka umwe gusa ayoboye iyi rejiyo ariko Sibomana Andrew akongeraho ko no guca bugufi biri mu bimuzamuye buhumyo yagize ati:”Nakiriye Yesu muri 1996 guhera muri icyo gihe nahise numva ngize umuhamagaro wo gukorera Imana,mbifashijwemo n’abashumba,hanyuma rejiyo ya Kigali muri 2009 ishima kungira pasitori,aribwo nanahawe no kuyobora Itorero rya Kiyovu, hamwe n’ibyo rero ni uko nagiye mbana n’Itorero ariko ndi no kumva nciye bugufi rejiyo ya Kigali ingirira icyizere
Rev Pastor Sibomana Andre wasengewe kuri uwo munsi
Rev Pastor Sibomana Andre wasengewe kuri uwo munsi

Ikindi cyatunguranye ni ukongera kwakirwa kwa Rev Habimana Simeon wabaye igihe kirekire Tresorier wa AEBR akaza gukurwaho mu buryo atashimye,ari nabyo byari byatumye asohoka muri AEBR akitangiriza irye torero,none akaba yararizanye muri AEBR anahita ahabwa kuba sous regional muri sous rejiyo ya Akagera.

Ikindi cyatunguranye mu buryo bushimishije ku ruhande rumwe ariko bunababaje ku bundi ni igabirwa rya Rev Ndayambaje Eizaphan wahawe kuyobora Rejiyo ya Akagera ikamburwa Reverend Nkuyemurugero Japhet,wari utangiye kwiyubuka nyuma y’inshuro nyinshi yagiye yimurwa,(kuko nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bapasitori bazi neza Japhet,bavuga ko ariwe mupasitori mukuru wimuwe kenshi)none akaba azanywe kuyobora ishami ry’ivugabutumwa,ibintu bitashimishije umuryango nk’uko umwe mu bana be bakuru twahise tuvugana yabidutangarije:”Ibi bintu biradutunguye cyane kandi biraduhubanganyije kuko niba wanitegereje papa wabonye ko yarimo yibaza ibibazo byinshi,twari mu rugo kuwa gatanu icyo kintu nticyari gihari,yenda ni ubushake bw’Imana ariko sinzi nako
Uwari umuyobozi wa Rejiyo ya AKAGERA muri aya AEBR Rev Japhet Nkuyemurugero mu buryo butunguranye yahinduriwe imirimo ajyanwa kuyobora departement ya Evangelisation Region igabirwa Rev Ndayambaje Elizaphan
Uwari umuyobozi wa Rejiyo ya AKAGERA muri aya AEBR Rev Japhet Nkuyemurugero mu buryo butunguranye yahinduriwe imirimo ajyanwa kuyobora departement ya Evangelisation Region igabirwa Rev Ndayambaje Elizaphan

Si umuryango wa Reverend Japhet watunguwe gusa kuko na Reverend Ndayambaje Elie wagabiwe byaramutunguye: “ Nabimenye niyiziye mu giterane cy’umwaka cya rejiyo ya Kigali ,kuko umuntu wa mbere yanterefonye ngeze I Kabuga,byantunguye ariko nabyishimiye cyane”.
Mu nkuru yacu itaha tuzabagezaho ubuzima bwa Reverend Sibomana Andrew na Reverend Ndayambaje Elizaphan imfura mu kugabirwa n’inshuti yabo magara Reverend Munyamasoko Gato Corneille umuvugizi akaba n’umushumba mukuru wa AEBR
Ikintu cyatunguranye kandi ni ukubona mu iteraniro rya Rejiyo nta muyobozi n’umwe mu rwego rwa Leta wakitabiriye,uretse guverineri Bosenibamwe nab a depite Mureshyankwano Rose na Mukandekezi Petronile bahiyiziye nk’abakirisitu ba AEBR n’ubundi batajya basiba n’amateraniro asanzwe.

Dore Ikipe nshya y’abashumba ba za Rejiyo zigize Itorero AEBR

Ngiyi ikipe nshya Rev Munyamasoko Corneille agiye gukinisha ikaba kandi itegerejweho intsinzi

Rejiyo ya Kigali Reverend Munyamasoko Gato Corneille
Rejiyo ya Nyagahinika Reverend Pangarasi Semitovu
Rejiyo ya Gisenyi Reverend Kabayiza Leonard
Rejiyo ya Kibuye Reverend Rwangano Vedaste
Rejiyo ya Byumba Reverend Kwibeshya Cyprien
Rejiyo ya Ruhengeri Rev Semirama Dismas
Rejiyo ya Butare Rev Munyandamutsa Enias
Rejiyo Ya Buberuka Reverend Mfitumukiza Andrew
Rejiyo ya Kingogo Reverend Sebuhereri J Baptiste
Rejiyo y’Akagera Reverend Ndayambaje Elizaphan
Rejiyo ya Cyangugu Rev Bimenyimana Simon Pierre
Rejiyo ya Bugesera Rev Ndagijimana Emmmanuel
Rejiyo ya Gikongoro Rev Habyarimana Francois
Umuvugizi usimbura Semitovu pangarasi umushumba warejiyo ya Nyagahinika
Umuvugizi usimbura Semitovu Pangarasi umushumba wa rejiyo ya Nyagahinika
Rejiyo ya Gikongoro iyoborwa na Rev Habyarimana Francois
Rejiyo ya Gikongoro iyoborwa na Rev Habyarimana Francois
Rejiyo ya Byumba iyobowe na Reverend Kwibeshya Cyprien
Rejiyo ya Byumba iyobowe na Reverend Kwibeshya Cyprien
Rejiyo ya Ruhengeri iyobowe na Rev Semirama Dismas
Rejiyo ya Ruhengeri iyobowe na Rev Semirama Dismas
Rejiyo ya Kibuye iyobowe na Reverend Rwangano Vedaste
Rejiyo ya Kibuye iyobowe na Reverend Rwangano Vedaste
Rejiyo Ya Buberuka iyobowe na Reverend Mfitumukiza Andrew
Rejiyo Ya Buberuka iyobowe na Reverend Mfitumukiza Andrew,wanabayeho umuvugizi w’itorero AEBR
Rejiyo ya Gisenyi iyobowe na Reverend Kabayiza Leonard
Rejiyo ya Gisenyi iyobowe na Reverend Kabayiza Leonard
Rejiyo ya Kingogo iyoborwa na Reverend Sebuhereri J Baptiste
Rejiyo ya Kingogo iyoborwa na Reverend Sebuhereri J Baptiste
Rejiyo ya Bugesera iyobowe na Rev Ndagijimana Emmmanuel
Rejiyo ya Bugesera iyobowe na Rev Ndagijimana Emmmanuel

Inkuru ya Pascal Habimana

1 COMMENT

  1. Journaliste, urakoze kuri iyi nkuru wanditse kdi nziza, ariko hari ikintu kimwe cg bibiri nibaza:
    1. Umuntu ababara iyo azamuwe mu ntera? (Rev. Japhet avuye ku rwego rw’intara agiye au niveau national). ni ba ari uko bimeze ????
    2. Itegeko nshinga rya AEBR rivuga ko Pasteur Autorise aba Reverend mugihe amaze Imyaka ibiri, none se uhera he uvuga ko yihuse kuzamurwa kdi awe amaze 4ans nkuko nawe ubyivugiye? Sibyo!

Comments are closed.