Ibintu 5 bishobora gutungurana mu giterane cya Ev.Daniel Kolenda kiba muri iyi weekend.

1
666

Igiterane cy’umuriro n’ibitangaza cyateguwe na Ministere ya Bonkee, ni kimwe mu biterane binini bibereye mu Rwanda mu myaka 5 ishize. Iyi Ministere imaze imyaka isaga 24 yubatse izinda hano mu Rwanda bitewe n’igiterane gikomeye yigeze gukora ahagana mu mwaka wa 1990 kikaba cyari cyabereye Kuri Stade ya Nyamirambo kuri Tapis Rouge kiyobowe n’umuvugaburumwa w’icyogere Reinhard Bonkee.

Kuri ubu, iki giterane kigiye kuyoborwa n’umwigishwa wa Bonkee utarabashije kuboneka kubera impamvu z’ubukure (amasaziro) ari we Daniel Kolenda, akaba yagitangije kuri uyu wa kane tariki ya 28 kikazarangira ku cyumweru tariki ya 31/08/2014 i Remera kuri Stade Amahoro mu Kibuga cya Ferwafa. Isange.com yakusanije ibintu 5 bishobora kuzatungurana muri iki giterane:

1. Ukwishimirwa gukomeye kwa Daniel Kolenda: 

Kuba umuvugabutumwa Reinhard Bonkee yarasize amateka meza mu Rwanda mu mwaka wa 1990, byatumye abantu bakuru bamubonamo icyizere kugeza magingo aya. Ibitangaza ndetse n’ijambo ry’Imbaraga yagaragaje muri ibyo bihe byatumye abakiri bato nabo bagira amatsiko yo kuzamubona kugira ngo babashe guhabwa umugisha uva muri Ministere ye binyuze mu nyigisho z’umuriro! Bishobora kuzatungura benshi abantu babonye uyu muvugabutumwa Daniel Kolenda yishimiwe cyane n’imbaga y’abantu ibihumbi byinshi bizaba biri i Remera.

2. Umuvundo udasanzwe:

Bitewe n’urwego iki gikorwa cyamamajwemo bikomeye, abantu bashobora kuzaturuka imihanda yose baje kwihera ijisho uyu muvugabutumwa uturuka muri Ministere idasanzwe. Mu minsi ya weekend hashobora kuzavuka ikibazo cy’umuvundo udasanzwe ukuruwe n’ubwinshi bw’abantu bazaba baruta ahagenewe kubera igikorwa kuko atari hanini cyane! Birasaba ko abashinzwe Protocole bazatekereza ku cyakorwa mu gihe iki kibazo kivutse.

3. Abantu batagenzwa na kamwe bashobora gutera ibibazo:

Byagiye bigaragara ko mu biterane binini nk’ibi bikunze kubera hanze aho abantu baba begeranye cyane, umwe ku wundi, akenshi haba harimo abantu batagenzwa na kamwe baba baje ku mpamvu zo gushaka kwiba ibintu by’abandi. Birashoboka cyane ko bamwe mu bantu baje gusenga bashobora kuzabangamirwa n’abantu baje mu giterane bifitiye ikindi kintu cyabazanye kitari ugusenga.

Danuel_Kolenda

4. Imvura ishobora kuzarogoya igikorwa:

Biragaragara ko muri iki gihe tugezemo ikirere nacyo gihindagurika buri kanya. Iri hindagurika rya hato na hato rishobora gukurura ikibazo cy’imvura bityo bigatuma abaje mu giterane babangamirwa no kunyagirwa cyane ko kizaba cyabere hanze. Abasenga bakwiriye gusaba Imana umucyo n’ubwo tutakwirengagiza ko n’abahanzi bazaba bakeneye imvura!

5.  Umubare w’abihana ibyaha ushobora kuba munini:

Turetse kuvuga ku mbaraga zigaragara mu ijambo rya Daniel Kolenda, ntitwakwiyibagiza uburyo bwiza bwakoreshejwe n’abateguye iki gikorwa kuko bohereje impapuro nyinshi mu ngo z’abantu kimwe n’aho bakorera zibahamagarira kuzitabira iki giterane kugira ngo bagezweho ijambo ry’Imana. Izi mpapuro zikaba zari zigenewe abantu batari bakira Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo. Aba, bashobora kuzagaragara ari benshi cyane  mu giterane bityo bakanakorwaho n’ijambo ry’Imana bakaba bakwihana.

 

1 COMMENT

Comments are closed.