Ibintu 5 abanyarwanda, abanyamadini n’abayoboke ba Angilikani bazibukira kuri Musenyeri Rwaje Onesphore.

0
142

Kuwa 17/01/2018 nibwo Musenyeri Rwaje Onesphore yasimbuwe ku mwanya wo kuyobora Itorero Anglikani mu Rwanda nyuma y’uko hari hamaze gutorwa Bishop Dr Laurent Mbanda. Aha, Musenyeri Rwaje Onesphore yari acyuye igihe kigenwa n’amategeko ndetse aninjira mu kiruhuko cy’iza bukuru akaba yaratangiye kuyobora iri Torero  kuva mu mwaka wa 2011 ubwo yasimburaga Bishop Emmanuel Kolini wayoboye iri Torero nawe kuva mu mwaka wa 1998.

Muri iyi nkuru, tugiye kubagezaho ibintu 5 abanyamadini bo mu Rwanda bazibukira kuri Musenyeri Rwaje Onesphore:

1.Gukebura abanyamadini: Ni kenshi uyu mushumba yagiye agaragara mu nama zitandukanye ahugura, atesha kandi anacyaha abashumba bavangavanga ibyo ijambo ry’Imana risaba. Yagiye abibutsa ko umurimo w’Imana udakwiye kuvangwa na Bizinesi cyangwa se ngo abantu bawitwaze bawushakiramo amaronko n’ibindi.

2.Kutarya umunwa imbere y’abapolisi: Mu mwaka wa 2016 ubwo Polisi y’u Rwanda yakazaga umurego mu gufata ibyuma bisakuza mu nsengero ikabifungana n’abashumba bo mu matorero byabaga byafatiwemo kugeza nubwo abapolisi bari basigaye batinyuka kwinjira mu materaniro bagafata uyayoboye, ibi byarakaje uyu musaza maze rimwe mu nama yari yahuje Polisi n’abanyamadini ahagarara ku maguru yombi acyaha abakuru ba polisi bari muri iyo nama abasaba kutazongera gutinyuka icyo yise kubahuka inzu y’Imana. Icyo gihe abanyamadini basa nk’ababonye agahenge.

3.Gukangurira urubyiruko umurimo: Musenyeri Rwaje Onesphore azwiho kuba yaragiye agaragara mu mahuriro ndetse no mu nama zitandukanye z’urubyiruko arushishikariza kutaba abasongarere. Yagiye arusaba kuvana amaboko mu mifuka rugashaka icyo rwakora kugira ngo rutegure ejo harwo heza.

4.Yashishikarije abanyarwanda gukunda igihugu cyabo: Mu bihe bitandukanye, Musenyeri Rwaje yagiye yibutsa abanyarwanda gukunda igihugu cyabo binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko ubukungu bwa mbere abanyarwanda bafite ari “Ubunyarwanda”

5.Yanenzwe uburyo yasobanuye ikibazo cy’abatinganyi: Ubwo yasubizaga abanyamakuru ku kibazo cy’uburyo abatinganyi bakwiriye gufatwa muri sosiyeti by’umwihariko mu nzu y’Imana, Musenyeri Rwaje yasubije ko abatinganyi bakwiye gufatwa nk’abantu basanzwe ko nta muntu ukwiriye kubahutaza ngo ni uko baryamana bahuje ibitsina. Ibi byateye impaka zikomeye hirya no hino ku buryo bamwe bibajije impamvu anglikani idahagarara ngo ishire amanga nk’ayandi matorero ibamaganire kure. 

Peter Ntigurirwa.