Ibaruwa ifunguye Intumwa Pawulo wa 5 yandikiye Minisitiri w’Ubuzima, imusaba ko yakwifashisha abapasiteri bakora ibitangaza mu kuvura abarwayi.

2
127

Nyakubahwa Ministiri w’Ubuzima, mbanje kubasuhuza!

Mbanje gushimira urwego rw’ubuzima mubereye umuyobozi kuko rudahwema kwita ku buzima bw’abarugana kimwe n’ubw’abanyarwanda muri rusange.

Njyewe ubandikiye nitwa Intumwa Paulo wa 5 (utari  Intumwa yo muri Bibiliya) nkaba nifuje kubasaba ko mwantiza umwanya muto cyane mugasoma uru rwandiko kuko nziko nyuma yo kurusoma mushobora gusanga rurimo igisubizo ku barwayi batari bake ndetse no ku gihugu muri rusange.

Njya mfata umwanya nkasura abarwayi mu bitaro bitandukanye by’umwihariko mu bya Kaminuza y’u Rwanda bya Kigali. Mu by’ukuri indembe ni nyinshi kandi zikeneye imiti, kimwe n’ubundi bufasha.

Nakurikiranye amakuru y’ib’ayamafranga ahabwa urwego rw’ubuzima aturuka mu ngengo y’Imali, nza gusanga ari menshi cyane. Ibi byanteye kwibaza impamvu aka kayabo k’amafaranga kagurwa imiti ihenze kandi hano mu Rwanda dufite igisubizo kitwegereye, cyatuma ashyirwa mu bindi bikorwa.

Nyakubahwa Minisitiri, njye ubwanjye nagiye nibonera kenshi abapasiteri bavuga ko bakora ibitangaza byo gukiza abarwayi kandi koko bishobora kuba ari byo kuko njya mbona amavidewo yabyo kuma televiziyo kimwe no ku mirongo yabo ya za Youtube.

Nkibona ibi, nahise ngira igitekerezo cy’uko aba bapasiteri nabo bajya bakoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi, bakadufasha kujya baza mu bitaro gukora ibi bitangaza kandi mpamya ko byatanga umusaruro munini kuko ya ngengo y’Imali igendera mu miti n’ibindi ishobora gukoreshwa mu bindi bikorwa byateza imbere abaturage.

Aba bapasiteri bo ubwabo bavuga ko uwahakana ko badakora ibitangaza yazaza bakajya ku misozi bakamwemeza ko babikora. Nibajije impamvu bariinda bajya kubikorera ku misozi kandi dufite ibitaro birimo abarwayi bakeneye gukira.

Ni muri urwo rwego rero Nyakubahwa Minisitri nabagezagaho igitekerezo cyanjye kugira ngo muzadufashe gutumira aba bapasiteri. Niba mukeneye kubamenye Nyakubahwa, nazabagezaho amazina yabo ndetse n’aho bakorera kuko nabo nziko uwo mugisha wo kuza gukiza abarwayi utabagwa nabi.

Mu gusoza iyi baruwa yanjye, Mbashimiye umwanya mufashe musoma iki gitekerezo cyanjye, kandi rwose nzashimishwa no kubona abapasiteri bagira uruhare mu kunganira Minisiteri mubereye umuyobozi.

Yari Intumwa y’Imana Pawulo wa 5 itari iyo muri Bibiliya.

Imana ibahe umugisha.

2 Ibitekerezo

Comments are closed.