Ibaruwa ifunguye Intumwa Paulo wa 5 yandikiye Umuvugizi wa ADEPR ku kibazo cy’abakozi badashoboye bakora muri DOVE Hotel.

2
118
Rev. Karuranga Ephraim watorewe kuyobora ADEPR mu nzibacyuho

Nyakubahwa Muvuzigi w’Itorero rya ADEPR mbanje kubasuhuza!

Njyewe ubandikiye nitwa Intumwa y’Imana Paulo wa 5 (Utari uwo muri Bibiliya)

Mbere ya byose mbanje kwifatanya namwe mu kwishimira inshingano nshya muherutse guhabwa kugira ngo muragire umukumbi w’Imana.

Mu by’ukuri nashimishijwe cyane nuko ari mwe mwahawe kuyobora Itorero mu gihe cy’inzibacyuho. Itorero rimaze igihe kirekire mu gihu buri wese atabashaga gusobanukirwa neza igihe kizeyukira, ariko ubu birasa nkaho kigenda gitamuruka buhoro buhoro.  Twizeye neza ko Imana izabakoresha iby’ubutwari kugira ngo Itorero rikire koko.

Bimwe mu bintu byagiye bigarukwaho cyane mu bibazo byatsikamiye Itorero, ni Hotel Dove. Imyubakire y’iyi Hotel yasize imvune n’ibikomere byinshi mu mitima y’abayoboke ba ADEPR. Hari abayigereranije na ya myubakire y’ingoro z’abami bo muri Egiputa, ubwo abanya isirayeli mu gihe cy’uburetwa babumbishwaga amatanura y’amatafari yatwikishwaga inganagano mu rwego rwo kubababaza.

Abayoboke ba ADEPR bababonyemo igisubizo cyo kubaruhura iyo ngoyi kandi namwe ngira ngo mumaze kubyibonera. Mu bihe byashize mwakiriye inzandiko zari zigizwe n’ibibazo bisaga 100 mwagejejweho n’abayoboke banyu kandi nishimiye uburyo mwatangiye kubisubiza.

Muri iyi baruwa, Njyewe Intumwa Paulo wa 5 mbandikiye n’ukuboko kwanjye nshaka kubagezaho umubabaro natewe n’amakuru afatika nabonye ku bakozi ba Dove Hotel. Mu by’ukuri muzi uburyo Serivisi z’amahotel zisaba ukwitwararika kubera gahunda ya Leta yiswe “Nk’uwikorera ndetse na Na Yombi”

Izi gahunda Leta y’u Rwanda yazitangije mu rwego rwo kugira ngo zikangurire abanyarwanda kunoza Servise mu nzego zitandukanye. Mu mahoteli ho rero ni ikindi kintu kuko ari ho abantu benshi baba bategereje kubonera Serivisi zihuse kandi nziza. Kugira ngo umukiliya wagannye Hotel iri ku rwego rw’inyenyeri 3 nk’iza Dove Hotel yishime, bisaba ko n’umwakiriye agomba kuba koko afite ubwo bumenyi ndetse n’uburambe.

Nyakubahwa Muvugizi, nterwa impungenge n’ubushobozi bwa benshi mu bakozi baba muri iyi Hotel kuko nzi neza ko badafite ubunararibonye buhagije mu bijyanye na Serivisi zo mu mahoteli. Impamvu mvuga ibi, mbihera ku mitangiye y’akazi yabayeho ubwo aba bantu binjizwagamo. Muraramutse ugenzuye neza uburyo bagiye binjizwamo, mwasanga nta kizamini cy’akazi kigeze gitwangwa kuri hafi ya bose. Ikindi ni uko muri aba bakozi harimo igice kinini gituruka mu miryango imwe ku buryo umuntu yakwibaza umusaruro uzava muri aba bavandimwe bibera muri iyi Hotel.

Amakuru yizewe mfite, ni ay’uko bamwe mu bahoze ari abayobozi ba ADEPR kuri ubu batawe muri yombi, ari bo bazanaga bene wabo cyangwa se inshuti zabo bakazitereka muri iyi Hotel nk’abaterekamo “AMABUYE” batitaye ku bizapfa n’ibizakira. Ibi niba mushaka kubigenzura muzabaze imyirondoro yabo  ndetse n’impapuro bakoreyeho ibizamini bibinjiza mu kazi muzasanga harimo ikibazo cyo kutihanganirwa.

Nifuza ko mwazashyiraho ubugenzuzi bukomeye kuko niba nta gikozwe abayoboke ba ADEPR bazajya bumva ko imbaraga bashyize kuri Hoteli yabo nta musaruro zizatanga. Nyakubahwa Muvugizi, hari n’andi makuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’iyi Hoteli bahuje amasano na ba Bayobozi nababwiye, ari bo bica bagakiza, bakanakandagira umuntu wese ushatse kubakosora kubera ubunararibonye buke bwabo.

Ndifuza ko iki kibazo mwagihagurukira mukakigira icyanyu kuko ni bidakorwa tuzasanga iyi Hotel yarahindutse urugo rw’abavukanyi n’ababanyi aka ya mvugo y’umurundi.

Nyakubahwa Muvugizi, ntidukwiye kwiyibagiza ko iyi Hotel abanyetorero benshi batarayiyumvamo kubera ibikomere batewe nayo. Birasaba rero kugaragaza ubudatsimburwa bwanyu mu gakora igishoboka cyose kugira ngo muce akavuyo n’icyene wabo biyirimo nk’abahagarariye umukumbi ejo uzababaza uburyo umutungo wawo wacunzwe.

Mwari mukwiriye gushyiraho uburyo bwo kumenyesha abayoboke banyu uko umutungo w’iyi Hotel ucunzwe ndetse n’abanyamigabane bayo b’ukuri (ShareHolders), kugira ngo bibavane mu rujijo. Ibi ni bikorwa, nizera ko bizavura ibikomere byinshi biri mu mitima yabo.

Mu gusoza iyi baruwa yanjye, mbashimiye uburyo mwihutira kutwumva mu gihe cyose twifuza kuvugana namwe, ndetse n’uburyo mwicisha bugufi imbere y’intama zanyu.

Nzashimishwa no kubona igisubizo cyanyu kuri iyi baruwa mbandikiye.

Ni mugire amahoro y’Imana n’imirimo myiza.

Yari Mwene So Intumwa y’Imana Pawulo wa 5.

2 Ibitekerezo

  1. Imana ishimwe cyane kubwumuyobozi mushya Rev Karuranga
    turamwishimiye cyane kdi arabishoboye rwose murakoze

Comments are closed.