I Kigali:bategerezanyije amatsiko itsinda ry’abakiristo bazaturuka mu matorero atandukanye ku isi “D N I M”

0
104

(D N I M) Divine Network International Ministries n’ itsinda ry’abakiristo baturuka mu matorero atandukanye ku isi bakora ivugabutumwa, bategura igiterane ngaruka mwaka kitabirwa n’ingeri zose,uyu mwaka nabwo kikaba kigiye kuba aho kizaba gifite intego yo kwibutsa abanyarwanda impamvu bakwiye gushima Imana.

Ku wa gatandatu tariki 25 no ku cyumweru tariki 26/11/ 2017, nibwo icyi giterane giteganyijwe kuba aho kizajya gitangita saa 13h00 z’amanywa ku itorero Umusozi w’ ibyiringiro ribarizwa Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Kuri ubu iri tsinda (DNIM)ryateguye igiterane cy’imbatura mugabo cyatumiwemo abavugabutumwa ku rwego mpuzamahanga nka Rev. Pasteur Anastase guturuka Uganda ndetse na Apotre Lyliane uyobora itorero umusozi w’ ibyiringiro n’ abandi bakozi b’ Imana batandukanye,….

Si abo gusa kandi kuko  muri icyo giterane hazagaragaramo n’uwatangije itsinda Divine Network International Ministries ariwe bwana Habineza Jean Claude uzaturuka muri Amerika.

Umuyobozi mukuru wa DNIM Bwana Habineza Jean Claude

Uwagize ihishurirwa ryo gutangiza iri tsinda bwana Habineza Jean Claude, yadutangarije ko aribyo gushimira Imana kuba hari aho ibagejeje heza.

Yagize ati:”ni byiza gushima cyane ndetse,hari ibimenyetso bitwemeza neza ko izatugeza aheza kurutaho”.

Mu magambo ye y’ibyishimo yagize ati : ” Turanezewe cyane njye nabo dukorana umurimo w’ivugabutumwa mu itsinda ryacu(Divine Network International Ministries), hari byinshi Imana yadushoboje, hari n’ibyo izadushoboza mu gihe kiri imbere nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ngo ntituzapfa ahubwo tuzarama dutekerereze abantu imirimo y’Uwiteka, natwe turakomeje kuko iki nicyo gihe cyiza ngo tubwire abantu iby’inkuru nziza ya Yesu Kiristo”.

Yakomeje agira ati : “Mu giterane hazabonekamo imbaraga z’Imana kuko ariyo nyir’umurimo kandi abakozi b’Imana bazadufasha mu giterane Imana izabakoresha iby’ubutwari”.

Iki giterane kizabonekamo abaririmbyi baririmba ku giti cyabo nka Bigizi Gentil ukunzwe ku rwego mpuzamahanga ,True Way Worship Team,Safari, Pasteur Nzeyimana ufite indirimbo zihumuriza imitima, hazaba harimo kandi n’abavugabutumwa n’ abakozi b’Imana batandukanye nka Pasteur Muhirwa, Prophet Kanze, Ev. Iribanje Jean Claude n’ abandi,….

Twabibutsa ko iri tsinda atari ubwa mbere rikoze igiterane nk’iki kuko mu mwaka wa 2016 nabwo cyakozwe ndetse abacyitabiriye bakaba barahahembukiye ndetse hakabonekamo abakurikira Yesu Kiristo.

 

Nd. Bienvenu