Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo korali Shalom itaramire abakunzi bayo muri Kigali Convention Centre

0
145

Korali Shalom ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge yateguye igitaramo kitezweho guhembura imitima y’abazakitabira. Iki gitaramo cyiswe ‘‘Imbere ni heza’’, kizabera ,muri Convention Centre tariki ya 12/8/2018, kikaba cyaratumiyemo umuhanzi Alexis Dusabe, itsinda riramya rikanahimbaza Imana ribarizwa muri ADEPR Ntora rirangajwe imbere n’umuramyi Papy Clever.

Mu rwego rwo gushyigikira uyu mutwe w’abaririmbyi no kubatera ingabo mu bitugu abazitabira iki gitaramo bararikiwe kuzaza bitwaje ibihumbi 5000, azabafasha kugura umuzingo (album) w’amashusho ‘‘Imbere ni heza’’ mbere yo kwinjira ahazabera iki gitaramo nyir’izina.

Korali Shalom ni imwe mu mitwe y’abaririmbyi amaze kugira uburambe n’ubunararibonye muri uyu murimo,  imaze imyaka igera kuri 33 itangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, ikaba ubuheta mu makorali abarizwa kuri ADEPR Nyarugenge nyuma ya Hoziana yayiboneye izuba muri uyu murimo.

Iki gitaramo cyateguwe n’iyi korali ni ngaruka mwaka, iyi akaba ari inshuro ya gatanu kizaba kigiye kuba, kizabera muri Kigali Convention Center, ku wa 12 Kanama 2018 kuva saa saba z’amanywa. Bibiri byabanje, kimwe ikibanza cyabereye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge muri 2016, igikurikiyeho kibera muri Kigali Serena Hotel muri 2017.

Iki gitaramo gifite intego yo guhembura imitima y’abakunda ubutumwa bwiza mu ndirimbo, Korali Shalom izamurikiramo umuzingo wa mbere w’amashusho witwa ‘‘Imbere ni heza’’ ugizwe n’indirimbo 12.

Korali Shalom yatumiye Alexis Dusabe na Tuyizere Papy Clever uzaba ari kumwe n’itsinda riramya rikanahimbaza Imana muri ADEPR Ntora mu bakoresha indimi mpuzamahanga [Ntora Worship Team] ayobora, mu gihe Umwigisha w’ijambo ry’Imana ari Prof. Kigabo Thomas.

Umuyobozi w’indirimbo muri Korali Shalom, Nzeyimana Samuel mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangarije ko bizeye ko igitaramo bateguye cyazaryohera abazacyitabira ndetse imitima yabo igataha inyuzwe.



Nzeyimana Samuel umutoza wa korali Shalom asobanura aho imyiteguro y’iki gitaramo igeze

Yagize ati “Igitaramo ‘Imbere ni heza’ kizatangira saa saba z’amanywa gisozwe saa moya z’ijoro. Twifuza ko cyazasigara mu mitima ya benshi kubera uburyo bwiza giteguyemo. Abakunzi bacu bazaze dufatanye guhimbaza Imana.”

Amashusho ya ‘‘Imbere ni heza’’ yafatiwe mu buryo bw’imbonankubone mu gitaramo “Yesu Turagukurikiye Live Concert”, Korali Shalom yakoreye muri Serena Hotel mu Mujyi wa Kigali, ku wa 5 Ugushyingo 2017.

 

Korali Shalom iri mu zikunzwe cyane mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura album y’amashusho izaba igurishwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Korali Shalom yashinzwe mu 1986 ari korali y’abana bato, yitwaga “Umunezero”. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu 1990 yemerewe kwitwa izina, ifata “Shalom” rimaze gushinga imizi.

Korali Shalom ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda muri Paruwase ya Nyarugenge, imaze gukora album enye z’amajwi n’imwe y’amashusho iteganya kumurika mu 2018.

 

Alexis Dusabe wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Urukumbuzi’ yatumiwe mu gitaramo cya Korali Shalom

 

Korali Shalom igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center

 

Ntora Worship Team izafatanya n’abazitabira igitaramo kuramya Imana

 

Pappy Clever urigutunganya album y’indirimbo zo mu Gitabo yise ‘Amakuru y’Umurwa’ ni we uyobora Ntora Worship Team

 

Umuvugabutumwa Prof. Kigabo Thomas ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana muri iki gitaramo