Hahirwa abafite umutima uboneye, kuko bazabona Imana.—Mat 5:8

0
226

Twabona dute ukuboko kwa Yehova? Reka turebe ingero zimwe na zimwe. Ushobora kuba wumva ko Imana yagufashije kumenya ukuri. Wenda hari igihe wagiye mu materaniro, hagatangwa ikiganiro, maze ukavuga uti “Ibi ni byo nari nkeneye rwose!” Cyangwa se wiboneye ukuntu isengesho ryawe ryashubijwe.

Birashoboka ko wifuje gukora byinshi mu murimo, maze ugatangazwa n’ukuntu Yehova yagufashije kubigeraho. Cyangwa se ushobora kuba wararetse akazi kuko kakubuzaga gukorera Yehova neza, nuko wibonera ukuntu Imana yashohoje isezerano rigira riti “sinzagutererana” (Heb 13:5). Iyo dufitanye na Yehova imishyikirano myiza, dushobora kubona ukuntu adufasha mu buryo bunyuranye.

Twakora iki ngo tugire “umutima uboneye”? Tugomba kuba abantu batanduye mu mutima kandi tukareka imyifatire mibi iyo ari yo yose twaba dufite (2 Kor 4:2). Iyo twitoje kugirana na Yehova imishyikirano myiza kandi tukagaragaza imyifatire ikwiriye, tubarirwa mu bantu bashobora kubona Imana.

Ikindi mugihe ibyacu tuzabishyira mumaboko y’Imana tuzabona ubutabazi buturutse kuri yo. Yehoshafati umwami wa Abayuda yisunze Uwiteka bituma imutabara irwanya abanzi bari bateye Ubuyuda.

Nawe iringire Imana Yehova uzabona ubutabazi buturutse kuri Yo.

Umwanditsi w’iki kigisho, yifashishije ijambo Jehova ashaka kuvuga Imana isumba byose nk’uko tubisanga muri Bibiliya Yera muri Yeremiya 16:21, Mika 1:2-3, Yesaya 12:2-3 ndetse no muri Yeremiya 1:6.

Byateguwe na Nkunda J D, kuva muri Ebenezer Ministries