Groupe Abana b’Inkuba bongeye guhurira na Jehovajireh na Korali Ebenezeri mu giterane kimwe.

0
546

Famille Abana b’Inkuba ni umuryango w’abanyamasengesho baturuka mu bice bitandukanye bo muri ADEPR, imenyererwe ku bikorwa bitandukanye birimo gutegura ibiterane by’ivugabutumwa muri  Paroisse zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR bongeye gutegura igiterane batumiyemo Korali Jehovajireh na Ebenezeri ya ADEPR Ruvumera igira umwihariko w’ipendo.

Kuri iyi nshuro, Abana b’inkuba bateguye igiterane cyo gushima Imana kizamara icyumweru kuva kuwa 21-28 Nyakanga 2019 kizabera muri ADEPR Paroisse ya JABANA ku mudugudu wa Bweramvura kigamije ivugabutumwa ndetse no gukorera Imana.

Iki giterane kizitabirwa n’amakorari akunzwe nka Jehovajireh ya ULK na korari EBENEZER ya ADEPR Ruvumera I Muhanga ifite umwihariko wo kuvuza ipendo hakiyongeraho na korali zo muri iyi paroisse nka Ahava ya Nyacyonga, Boazi Yakini ya Kabuye n’izindi.

Rev Pasteur Alphonse RYUMUGABE uyobora Paroisse ya Jabana ndetse akaba n’umuyobozi wa Famille Abana b’inkuba yavuze ko iki giterane kizaba gifite umwihariko kandi ngo umuvugabutumwa wese uvuga neza Ijambo ry’Imana azaba ahari.

Ati “ Dusanzwe dutegura ibiterane by’ivugabutumwa nka Mission ya Yesu ariko iki kiciro tuzavuga ubutumwa ariko twongereho no gukora imirimo y’Imana ku rusengero wa Jabana. Iki giterane gifite umwihariko wo gushima Imana kuko icyo duheruka cyari icyo kubaka kandi twahamagariraga abantu kuza tukubaka ariko noneho turabahamagara bose baze dushime Imana.”

Abana b’inkuba baherukaga ikindi giterane gikomeye bakoreye kuri ADEPR Kimihurura bari batumiyemo Korali Gosheni ya Musanze bagamije kubaka urusengero. Muri 2018 bakoze ikindi gikomeye bubaka urusengero I Rutonde muri Rwamagana bafatanyije na korali Jehovajireh.