Dufatanye iri sengesho

0
147

Mana Data wa twese;

Uwaremye bose, Uwaremye byose; Ushobora byose kandi Usubiriza igihe,  ni wowe uzi icyo umutima wa buri wese ukeneye muri iki gitondo.

Uyu mwanya ndagusabye, tugenderere kandi Mwami Imana, nzi neza ko aho ugeze ibintu biba bishya, nutugeraho natwe byose birahinduka bishyashya!

Mana yacu sanga buri wese ubabaye muri uyu mwanya umuhe kwihangana kandi umumare umubabaro we wose, ahari ugucika intege uhashyire ibyiringiro, ahari amarira uhashyire  ibitwenge, ahari agahinda uhashyire kuririmba indirimbo nshya z’amashimwe, uhashyire Zaburi n’ibihimbano by’Umwuka. Ahari inzara uhashyire guhazwa nawe, ahari amashyari, inzangano no kutumvikana uhashyire urukundo!

Mana ishobora byose, niba kandi utaramugeraho umuhe kukwiringira no kudacika intege kuko n’ubwo amasezerano yawe yatinda ntajya ahera, kandi nk’Imana ubasha guhera umuntu rimwe byinshi yagiye agusaba ntahite asubizwa, ndetse kandi igihe gikwiye iyo cyageze ubasha kumushumbusha ibirenze n’ibyo yasabaga.

Mana Data reba buri wese ugutabaza: Ugusaba kumubabarira ibyaha umuhe agakiza kuzuye, ugusaba amafaranga yo gukodesha umuhe inzu ye bwite, ugusaba umu fiancé (e) umukorere n’ubukwe,  ugusaba akazi umuhindure umukoresha, ugusaba amata umuhe inka, ugusaba amazi umuhe iriba, ugusaba imbuto umuhe imurima zeramo.

Uwiteka Mana ndagusaba  kwereka buri wese ko uri umubyeyi we, umuba hafi kandi umuha ibikwiye mu gihe gikwiye, kandi umuhe umugisha!

Ibi mbisabye nizera ko ubikora mu izina rya Yesu. Amen.

Umukristo wese wemera imbaraga z’amasengesho avuge ngo Amen.

Mwene So muri Kristo.

Bishop Masengo Fidele