Drama Team ya true promisses yateguye igitaramo cy’imbyino bise”“Sinzasubira iyo navuye”

0
128

Umuryango wa True Promises  wateguye  igitaramo kizarangwa  n’indirimbo ndetse n’imbyino ,dusanzwe tubamenyereye  mukuririmba  indirimbo  ziramya  zikanahimbaza Imana,ariko  harimo n’irindi shami rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza  binyuze  mugukoresha ingingo zabo(kubyina)ibyo tumenyereye nka drama.

True  promises yateguye igitaramo yise “Sinzasubira iyo navuye”ishami ryabo ribyina (True Promises drama team) bakaba aribo bazakorana n’abakuru babo bazwi cyane muricyo gitaramo,umwihariko w’iki gitaramo n’ivugabutumwa rinyuze  mumbyino, aho biteganyijwe ko zimwe mundirimbo zo mugitabo cyo guhimbaza no gushimisha Imana bazazisobanura bakoresheje imbyino,hitezwe ko  uwo munsi  abanyamuryango ba True promises bazahamya neza  ko badateze gusubira iyo bavuye,biteganyijwe ko imbyino zizakorwa muri icyo gitaramo zizaba zigaruka kubutumwa butandukanye butuma abatarahinduka bahinduka n’abamaze gukurikira Yesu bamenya ko uwo bakurikiye (Yesu) ariwe wenyine wo kwizerwa.

Iki gitaramo  giteganyijwe  kuzaba  kuri  iki cyumweru taliki ya 11/12/2016 guhera i saa munani kw’itorero rya Healing Center I Remera, inyuma ya Gare ,biteganyijwe ko iki gitaramo kizagaragaramo umuramyi Thierry Bari (Titi)ndetse na Shekinah drama team  Kimisagara,umukozi w’Imana kuri uwo munsi ni Pastor Cadeau ukorera umurimo w’Imana mw’itorero rya Foursquare,mukiganiro gito n’umuyobozi wa True Promises bwana Mbonigaba Bonnke yasabye abakunzi ba True Promises muri rusange kuza kwifatanya nabo nkuko basanzwe babikora ndetse bizeye ko Imana izabakoresha bagatambutsa ubutumwa nkuko babuhawe .