Dore uburyo abapasiteri bajya mu gihugu cya Israel bamaze gucurika icyo ijambo ry’Imana rivuga, bakagisimbuza “UBUCURUZI” Ni gute bishobora gukurura umuvumo ku gihugu?

2
118

Buri munsi twumva ngo pasiteri runaka yagiye gusura ubutaka bwera “Israel” akenshi usanga abajyayo baba bagiye ku mpamvu zo gusura aha hantu kubera ko baba bashaka kumenya neza uburyo ibivugwa muri Bibiliya bihuye n’ibihaboneka. Namyara, akenshi usanga iyo bene aba bapasiteri bagaruka bahinduye ibitekerezo bityo intego yo kwigisha icyo Bibiliya ivuga ntikikibe ari yo yigishwa abayoboke babo.

Aba bapasiteri bagaruka mu Rwanda bazanye ibintu bagomba gucururiza mu nsengero zabo babwira abayoboke babo ko babona umugisha mwinshi ku bwo kugura ibi bikoresho.

Ibintu abashumba bazana bakabicuruza aho kugira ngo bigishe umumaro wabyo wa nyawo; 

  1. Itaka: Bishop Rwandamura Charles yazanye itaka ryo muri Israel arivanga n’iryo mu Rwanda maze yubaka urukuta rukomeye yise urw’umugisha (Ruri ku musozi wa Niboyi wahindutse uw’ubutaka bwera) ku buryo kurukoraho bisaba kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu.

2. Amazi: Aba bapasiteri bazana aya mazi bakayatubura bakoresheje ayo mu Rwanda, bakayagurisha ku giciro gihanitse ku bayoboke babo, bakababwira ko bagomba kuyajyana mu ngo zabo bakayamena mu mazu kugira ngo karande zigende.

3. Amavuta n’isabune: Amavuta y’igiti kitwa Elayono n’isabune zikozwe  muri aya mavuta yacyo. Hari abapasiteri bigeze kuzenguruka imipaka yose y’u Rwanda bayomenaho aya mavuta kugira ngo rubone umutekano n’umugisha.

Hari abapasiteri bayakoresha bayagurisha, ariko yabashirana bakajya kugura ayo mu maduka yo mu Rwanda bagakomeza kubeshya abyoboke babo ko yavuye muri Israel.

 

Ikoreshwa nabi ry’ibi bikoresho bazana bigaragara ko bishobora gutera umuvumo ku gihugu kuko muri Bibiliya havugwa umugabo witwaga Gehazi nawe washatse gukorera uburiganya ku mpano  Shebuja Namaani yari ageneye umuhanuzi Elisa, wari umaze kumukoreraho igitangaza ariko akaza kuyanga akayimusubiza. Uyu mugaragu Gehazi yaje gusubira inyuma aza kubeshya Elisa ko Shebuja ayimutumye.

Elisa yahise amubwira ko ibibembe byaari kuri Naamani agiye kubirwara kuko yahangaaye kubehya. Uko niko byagenze, maze Gehazi asesa ibibembe gutyo biturutse ku gushaka kubeshya.

By RUGAMBA Erneste

2 Ibitekerezo

  1. Ibi bintu ahubwo nibyo byica n’ibyakabaye ubutumwa bw’Imana. Aho ubona basigaye babyikoreramo business abandi wagirango ni abapfumu b’abasirimu yewe, biravangavanze keretse yesu gusa. Ariko rero na none abakristo badashaka gusoma ibyanditswe ahubwo bagashaka kubwirwa amagambo y’abantu gusa, nibo bazajya bahora babeshywa cyangwa bibwa ibyabo. nawe se koko hari aho mwabonye Yesu asengera abantu bakamuha ibiguzi? Impano y’Imana se iragurishwa? Ni gute umuntu yubaka business y’urukuta ngo urusengeraho abanze yishyure? Huuuuu yewe ayanjye ntayo barya pe. Yesu turabana buri munsi umwenda wakingirizaga ahera watabutsemo kabiri kugirango twese twigerereyo

  2. Ngaho se nimubamagane! Mukurikirane hari n abambuye za Agences bakora na…barimo u witwa Ntambara!!
    Ngabo ngabo ….ba Gitwaza bakikorera ngo imifuka irimo ibyaha by abanyarwanda….
    Ba Rwandamura bakazana ngo it aka ryo kuva nga ngo yabaye urunuka…..rwo gucururizaho….
    Bagacuruza ayo mazi ..ayo mavuta ya el ayo……bakabatiriza abantu muri Yorodani iiiiiiiii n ibindi…
    Nyamuneka nimubamagane….ni ibisambo…byitwaza Israel . N ibindi by ubu jura bukabije

Comments are closed.