Deborah Butera yakoze igitaramo cy’amateka ,amurikiramo album ya mbere Umuraperi The Pink asanga Simon Kabera ku rubyiniro aririmba rap mu ndirimbo ze

0
435

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2019  saa kumi z’umugoroba ,Umuhanzikazi Debora Butera wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka   Aramfite,Urankomeza n’izindi  yashyize ku mugaragaro album ye ya mbere mu gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

Umuraperi Bright Karyango yanyuze abitabiriye igitaramo

Ni igitaramo  cyari cyatumiwemo abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Simon Kabera,Diana Kamugisha,Dorcas Ashimwe,,Umuraperikazi The Pink,Umuraperi Bright Karyango,Grace de Jesus n’abandi.

Simon Kabera yinjije mu mwuka abitabiriye iki gitaramo

Buri muhanzi wese waririmbye muri iki gitaramo yishimiwe bikomeye ,bigeze ku baraperi barimo The Pink na Bright Karyango biba akarusho .Umuhanzi Simon Kabera umwe mu bubashywe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda nawe yishimiwe bikomeye ndetse byongera kugaragaraza ko ari umuhanzi wateye intambwe ikomeye mu buryo bwo kubaka no gusana imitima y’abantu cyane ko yananyuzagamo akavuga ijambo ry’Imana.

Grace de Jesus umenyerewe nka Gaga Grace nawe yanyuze abitabiriye igitaramo

Simon Kabera yavuze ko Deborah Butera yamubonyemo umuhanzikazi ufite inyota yo gukorera Imana ngo kuko yamugerageje agasanga ishyaka afite ryo gukorera Imana rihamye.

Simon Kabera kandi yatunguranye ku rubyiniro uubwo yasabaga Umuraperi The Pink Kurapa mu ndirimbo ye  ,yikirizwa n’abandi bahanzi benshi bari baje gushyigikira Deborah Butera.

Umuraperi The Pink yahamagawe ku rubyiniro na Simon Kabera baririmbana indirimbo ze anamusaba gushyiramo rap

Abahanzi barimo Brian Blessed,Diana Mucyo,Hubert Mucyo,Nicole Ituze,The Pink,El Max Kagoma k’Imana,Oliver The Legend, n’abandi benshi.

Butera Deborah yanyuze abitabiriye igitaramo cye yanamurikiyemo album ye ya mbere yise ”Aramfite”

Mu kiganiro Deborah Butera yahaye itangazamakuru nyuma y’igitaramo yavuze ko yabuze icyo yavuga akurikije uko yabonye imigendekere y’igitaramo.Yavuze ko yishimira cyane intambwe Imana yamuteje  yaba mu mitegurire ndetse n’ibijyanye  n’ubwitabire bw’abantu.

Deborah Butera ni umuhanzikazi umaze igihe gito atangiye kuririmba ku giti cye gusa akaba umuhanga mu bijyanye n’amajwi ndetse  no kuririmba.Iyi album yashyize hanze yise Aramfite,niyo ya mbere.

Andi mafoto y’iki gitaramo:

Grace de Jesus umenyerewe nka Gaga Grace nawe yanyuze abitabiriye igitaramo
Umuraperi Bright Karyango yanyuze abitabiriye igitaramo

Butera Deborah yanyuze abitabiriye igitaramo cye yanamurikiyemo album ye ya mbere yise ”Aramfite”