Cornerstone Temple Church yateguye igiterane kizahuza abavugabutumwa n’abaririmbyi b’ibyamamare  

0
413

Itorero Cornerstone Temple rikorera umurimo w’Imana i Kagugu mu Mujyi wa Kigali ryateguye igiterane ngarukamwaka gikomeye gifite insanganyamatsiko ihamiriza abakirisitu bazacyitabira ko bazabona ibitangaza.

Insanganyamatsiko y’iki giterane igira iti ‘Reka umucyo wawe urabagirane’ ikaba iboneka muri Matayo 5:16. Ni igiterane gikomeye kizabera ku cyicaro cy’iri torero Kagugu –Batsinda kuva kuwa gatatu taliki ya 3 kugeza ku cyumweru cyo kuwa 7 Nyakanga 2019.

Pastor Clarisse Karangwa wo mu itorero Cornerstone church

Umushumba Mukuru wa Cornerstone Temple, Pastor Karangwa Aimable avuga ko iki giterane ari ngarukamwaka gifasha abantu guhindurirwa amateka.

Yagize ati “Iki giterane ’Reka umucyo wawe urabagirane’ ni igiterane ngarukamwaka cya Cornerstone Temple gihoraho, muri uyu mwaka rero tukaba dufite igiterane twatumiyemo abakozi b’Imana batandukanye kandi bakomeye. Iki giterane ndagira ngo mbabwire ngo ni igiterane kidasanzwe kuko dushaka kubona abantu bahinduka bahindurirwa amateka, abantu bava ku rwego rumwe bakajya ku rundi.”

Pastor Aimable Karangwa Umushumba Mukuru wa Cornestone Church

Yunzemo ati “Hazaba harimo abakozi b’Imana bazi kwigisha kuko murabizi ko ijambo ry’Imana ritubwira ngo ubwoko bwamjye burarimbutse kubera kutamenya. Buriya iyo utaramenya urarimbuka byanze bikunze. Ariko iyo umaze gihishurirwa ukamenya ubasha kugera kuri byinshi Imana yaguteganyirij.

Ndararikira abantu b’ingeri zose, abakijijwe n’abatarakizwa, turabatumira kugira ngo baze hano babashe kongererwa agaciro, kubera ko tuzaba turi kumwe n’abakozi b’Imana badasanzwe.”

Ntabwo ari Umushumba Mukuru wa Cornerstone Temple, Pastor Karangwa Aimable gusa uzayobora iki giterane kitezweho ibitangaza kuko azafatikanya n’umufasha we Umutesi Clarisse unafatanya n’umugabo we kuyobora Itorero Cornerstone Temple.

Amatsinda y’abaririmbyi azwi nka Praise Worship Team ndetse na New Song yo mu Rwanda ndetse n’umuhanzi Byosebirashoboka Aphrodice bari mu bahanzi bazataramira abazitabira iki gitaramo.

Uretse aba Banyarwanda bari ku rutonde rw’abazataramira abazitabira igiterane, hazaba hari n’umuramyi ukomeye cyane ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Lester Hunter.

Muri iki giterane kizahembura imitima ya benshi hatumiwe abakozi b’Imana batandukanye bo mu bihugu bitandukanye biganjemo abo muri Afurika y’Epfo ndetse n’abavugabutumwa bo mu Rwanda.

Aba bavugabutumwa bazigisha ijambo ry’Imana harimo Abanyarwanda barimo, Pastor Faustin na Pastor Jane Muhire, abavugabutumwa guturukamuri Afurika y’Epfo barimo Ev. Colin Manus, Ev. Kurt Oliver ndetse n’umuvugabutumwa ukomeye witwa Wyatt Fabe.

Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu, kikazatangira saa Kumi z’amanywa(16h00) kikageza saa Moya n’igice (19h30).