CEP IPRC Kigali:Korali Inkingi yatumiye Jehovah Jireh na Bosco Nshuti mu gitaramo gikomeye

0
663

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mata 2019,Muri IPRC Kigali harabera igitaramo gikomeye  cyatumiwemo korari Jehovah Jireh imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR.

Ni igitaramo kizabera mu nzu mberabyombi ya kaminuza ya IPRC iherereye ku Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali guhera i saa munani z’amanywa.Ni igitaramo cyiswe NIWE REMBO LIVE CONCERT .Iki gitaramo kandi gifite intego iboneka muri Yohana10:9

”Ni jye rembo, umuntu niyinjira muri jye azakizwa, azinjira asohoke kandi azabona urwuri.”

Iki gitaramo gitumiwemo abaririmbyi batandukanye barimo korari ikomeye yitwa Jehovah Jireh,Umuhanzi Bosco Nshuti  ukunzwe cyane kubera indirimbo zakunzwe cyane n’abantu benshi harimo iyitwa ”Ibyo Ntunze” n’izindi.

Ubuyobozi bwa Korari Inkingi buvuga ko bwizeye ko icyubahiro cy’Imana kizazamurwa muri iki gitaramo.Bukomeza buvuga ko biteguye iminyago myinshi muri iki gitaramo ndetse baboneraho gutumira buri muntu wese cyane ko kwinjira muri cyo ari ubuntu.