Byitezwe ko Papa Francis ashobora kuza gusura u Rwanda mu gihe cya vuba.

1
206

Mu mezi abiri ashize Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Vatican, aho yahuye n’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, wateye intambwe yo kwemera uruhare Kiliziya ahagarariye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akanabisabira imbabazi.

Ni intambwe ikomeye cyane mu mubano w’u Rwanda na Vatican yari imaze imyaka 23 itegerejwe n’abatari bake. Iki kimenyetso cy’umubano ntamakemwa gituma benshi bibaza niba Papa Francis, ukomeje gutsura umubano mu bice bitandukanye by’Isi azasura u Rwanda nkuko yabikoze muri Kenya, Uganda n’ahandi ndetse bikaba biherutse kwemezwa ko yahawe ubutumire bwo kuzasura urwa Gasabo.

Kuri uyu wa Kane ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari iyi Minisiteri izakoresha mu 2017/2018, yabajijwe ikibazo cy’amatsiko niba Papa Francis, azagera ikirenge mu cya Papa Pawulo II, akagenderera u Rwanda nyuma ya paji nshya y’umubano.

Perezida w’iyi Komisiyo, Mukayuhi Rwaka Constance, yagize ati “Nagira ngo menye Nyakubahwa Minisitiri niba Papa yaremeye kuza gusura u Rwanda, kandi ni igikorwa cyiza. Twaratangaye kandi twarabashimiye, muduhe n’ayo makuru.”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko Perezida Kagame yatumiye Papa Francis ariko kugeza n’ubu atarasubiza.

Ati “Kuzaza kudusura mu Rwanda Perezida wa Repubulika yarabimusabye ndetse yaranabimwandikiye tuvuyeyo. Ntabwo baradusubiza ariko tunategereje Papal Nuncio (Intumwa ya Papa) mushya hano i Kigali, uwari uhari yacyuye igihe, umushyashya azagera hano mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa gatandatu, bizadufasha rero no gukomeza kugirana ibyo biganiro na leta ya Vatican duciye muri Ambasade yabo hano i Kigali.”

Yakomeje avuga ko uruzinduko Perezida Kagame yagiriye i Vatican rwagenze neza kandi bakishimira uburyo basanze Papa afite ubushake bwo kugira icyo avuga ku kibazo cy’uruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi kibazwaga na benshi, ndetse na we akaba yarasanze kimaze igihe.

Yagize ati “Icyadushimishije ni uko twasanze Papa Francis ari umuntu washakaga kugira icyo avuga kuri iki kibazo […] ikijyanye n’uruhare rwa Kiliziya cyo kimaze imyaka myinshi cyane, ni ibintu bimaze igihe kinini cyane ariko yagaragaje gufunguka, kukiganiraho, ndetse no mu ibaruwa itumira Perezida Kagame yari yabivuzemo by’umwihariko ko baganira ku bijyanye na Jenoside n’uruhare rwa Kiliziya.”

Yakomeje avuga ko mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Vatican yagaragaje ko Kiliziya ku rwego rwo hejuru yasanze itakomeza guhunga ikibazo cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Imbabazi zasabwe na Papa Francis ntawashidikanya ko zatangije ibihe bishya mu mubano hagati ya Leta y’u Rwanda na Kiliziya wakunze kurangwa n’agatotsi kuva mu 1994.

Amafoto ya Perezida Kagame na Madamu ubwo bakirwaga na Papa Francis i Vatican ku wa 20 Werurwe 2017

Imyiteguro yari yose mbere y’uko Perezida Kagame n’itsinda ry’abayobozi bakuru bamuherekeje basesekara i Vatican

Perezida Kagame yageze i Vatican ari mu modoka yo mu bwoko bwa Mercedes Maybach S600

Perezida Kagame agisohoka mu modoka

Perezida Kagame yakirwa i Vatican

Perezida Kagame na Madamu basuhuzanya n’ababakiriye bakigera i Vatican

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu

Dr François Xavier Ngarambe uhagarariye u Rwanda i Vatican ni umwe mu bari baherekeje Perezida Kagame

Madamu Jeannette Kagame yakirwa i Vatican

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo n’abandi bayobozi ubwo bageraga i Vatican

Papa Francis aramukanya na Perezida Kagame

Papa Francis asuhuzanya na Madamu Jeannette Kagame

Papa Francis aramukanya na Madamu Jeannette Kagame amuha ikaze i Vatican

Papa Francis aramukanya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo

Papa Francis na Perezida Kagame berekeza ahabereye ibiganiro

Perezida Kagame mu biganiro na Papa Francis

Perezida Kagame yahaye Papa Francis inkoni ikozwe mu mitako ya Kinyarwanda

Papa Francis akimara gushyikirizwa iyi nkoni yahise agaragaza akanyamuneza mu maso

Papa Francis aganira na Madamu Jeannette Kagame

Papa Francis yakiriye Perezida Paul Kagame na Madamu mu Ngoro ye

Papa Francis, Umushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika

Ibendera ry’u Rwanda ryari ryazamuwe i Vatican

Amafoto: Village Urugwiro

Inkuru ya igihe.com

1 COMMENT

  1. Papa Yohani Pawulo wa II yasuye u Rwanda muri August 1990 ahakubutse intambara irarota irakura izana amahano ya genoside ya korewe abatutsi. None Papa Fransisico w’umujesuwiti (Jesuit) ari mu nzira asura u Rwanda. Dusenge cyane. Azaza yambaye uruhu rw’intama ariko imbere muri we ari isega iryana. Dusengere u Rwanda.

Comments are closed.