Byavumbuwe ko “DOVE HOTEL Ltd” yanditswe ku muntu ufitanye isano ya hafi na Tom RWAGASANA. Reba ibyangombwa byose.

21
184
Dove Hotel iri kugana ku musozo

Abayoboke b’Itorero rya ADEPR bamaze imyaka 3 bibaza abanyamigabane ba nyabo ba DOVE Hotel Ltd. Babisabiye ubusobanuro inshuro nyinshi ariko bitwa “Injiji” ari nako basabwa kujyana ikirego mu nkiko. Ubundi basubizwaga ko imigabane 100 ku 100 ari iy’Itorero, ariko mu mpapuro atari ko biri.

Isange.com iherutse kubagezaho inkuru ivuga ko igiye gucukumbura ihereye mu mizi ibibazo byagiye bivugwa muri ADEPR bigateza impaka zikomeye zo kutavuga rumwe. Kuri ubu, isange.com yabonye ibyangombwa by’ubutaka bya Dove Hotel Ltd byanditswe ku mazina ya Bwana Nahayo Sylvere uyu akaba anafitanye isano ya hafi na Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR.

Nk’uko bigaragara muri izi mpapuro, Bwana Nahayo Sylvere niwe wanditse ku byangombwa by’ubutaka ndetse n’ibya RDB bifite TIN number 102740342, uyu akaba ari nawe uyobora ishuli rya Tewolojiya rya ADEPR ryitwa FATEK riherereye mu gatenga, hakaba hibazwa impamvu ayobora ishuli rya Tewolojiya ndetse akanaba agenzura Hotel Dove nka nyirayo, byose bikaba byarakozwe kuwa 11/02/2015.

Kuri ibi byangombwa kandi hagaragaraho amazina ya Bwana GASANA Valens wari umubitsi mukuru wa ADEPR akaba nawe ari mu batawe muri yombi kubera inyerezwa n’umutungo w’Itorero. Hariho kandi amazina ya Bwana UWIMANA Jean, uyu nawe akaba afatwa nk’umupulanto wakoreshwaga na TOM RWAGASANA inshuro nyinshi ubwo yajyaga amutuma kubikuza kuri Banki amafaranga agenda kuri miliyonzi 200 kuzamura kandi sheki zose zikaba zarandikwaga ku mazina ye.

Umwanzuro wa 5 w’inama idasanzwe y’ubuyobozi bwa ADEPR yo kuwa 11/12/2014 ivuga ko ADEPR yeguriye DOVE HOTEL Ltd (Bwana NAHAYO Sylvere) imitungo yayo yose iri ku gisozi nkuko bigaragara ku mpapuro ziri hasi. Iyi mitungo ikaba yaratanzwe na SIBOMANA Jean nk’umuvugizi wa ADEPR nubwo amategeko atabimwemereraga.

Muri izi mpapuro kandi hagaragaramo Procuration yatwanzwe na SIBOMANA Jean abinyujije mu munyamategeko witwa MUHOZA Leonard usanzwe ari umukozi muri ADEPR, akaba yari yaragizwe ushinzwe ishyinguranyandiko (Archive) ikaba yaratanzwe kuwa 27/1/2015.

Izi mpapuro zose zikaba zigaragaza ko imigabane ya Dove Hotel Ltd iri mu maboko y’abantu ku giti cyabo.

Isange.com irabizeza ko igikomeje ubundi bucukumbuzi bwimbitse kuri iyi Hotel.

Hano biragaragara ko SIBOMANA Jean yari amaze gutanga ku mugaragaro DOVE Hotel Ltd ifite TIN number 102740342  ishyirwa mu maboko ya Nahayo Sylvere

Uru rupapuro rugaragaza neza abahawe DOVE Hotel Ltd ko ari Nahayo Sylvere, Gasana Valens na Uwimana Jean

Iyi ni procuration yanditswe na Sibomana Jean asaba umunyamategeko wa Muhoza Leonard yakwimura ubutaka bwa DOVE Hotel kugira ngo buzandikwe ku wundi muntu

Hano biragaragara ko iki cyangombwa cyari kikiri ku mazina y’Itorero ADEPR mbere yuko gihabwa Bwana Nahayo Sylvere

 

21 Ibitekerezo

  1. Ikizira cyarangije kugera ahera byararangiye! Maze si ukwambara ikoti kiranigiriza rekareka cravati kirazirika , umusaraba mu gatuza ! Microfone kiha ijambo! Amazina aba macye kiyita Bishop! Imigisha( nako imivumo) kiratanga sinakubwira! V8 nziza kiratwarwa( nako kirahekwa) Ariko Imana nayo ikagira iti ” Ibyo byose urabikora nkakwihorera ukagira ngo mpwanye nawe rwose ariko nzabishyira ku mugaragaro uko bikurikiranye………….Benedata Imana kukugira akabarore bitanga isomo…….Gusa njye ndifuza ko ikusanyamakuru nirirangira ziriya manza bazazituzanira kuri terrain muri Dove Hotel n’ abakristo bayubatse bahari byazatanga isomo kdi byahishura n’ andi makuru akihishe

  2. Iyi nkuru ntabwo ibyo ivuga byose ari ukuri, niba atari ubuswa bw’uwayanditse yabikoze agambiriye kubeshya abasoma ! Izi mutation zose ziremewe mu mategeko ! Amakosa yo ashobora kuba yarakozwe ariko aya yo ???!

  3. Tout simplement babikoze bashaka kuvana Hotel kuri ADEPR ikandikwa ku bantu bari private ahari kuko umuryango nka ADEPR udaharanira inyungu utagaragara mu bikorwa by’ubucuruzi. Ariko na none sinzi niba atari ukujijisha Leta. Imana iturengere

    • None se ntibafite amashuli , amavuriro ? ibyo byose ntibyinjiza amafranga? kuki hotel yo itakwitirirwa itorero bitwaye iki? ni amatorero angahe afite businesses se ahubwo ko ari menshi?

  4. Isange mushobora kuba mumenya amakuru impitagihe izi nyandiko ndumva maze nk’imyaka itatu nzibona sinzi impamvu mwe muzibonye ubu

  5. Imana niyo yo gutabara, muzakomeze mudukurikiranire n’amakuru numva ngo n’ibyangombwa by’insengero zimwe na zimwe nabyo ngo biri mu bugwate. ahubwo se mu gihe bari bamazeho ko mbona bakoze ibara risa ritya basiganwaga niki? uzi ko wagirango nisatani watinyaga kugaruka kwa Kristo. Ese ubu koko tuzagira dute isi ko ibaye mbi yose?! ariko abagisenga nimukomeze mukizwe kuko ubusanzwe gukizwa nicyo dukeneweho kugirango tuzabane na Yesu mu ijuru. Ariko ibyo aba bakoze sicyo kibabaje ahubwo icyababaza n’abazakurikira bashobora kuzatera ikirenge mu cyabo kuko bose bari barabaye corrupted, gusa byashoboka ko Imana yisigarije abandi 7000 batarapfukamira ifaranga. Imana n’ibazane twikomereze mu murimo w’Imana. Abakiristo bakunda kugera kuri izi nkuru namwe sinagenda tutunguranye inama. Mu nzu y’Imana twaje duhamagawe n’Imana kandi izitura umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze nifuzaga ko twakomeza gukizwa no gukorera Imana tudacogoye kuko umuhati wacu atari uwo ubusa ku mwami, gusa mukirinda gukora imirimo itegetswe n’abantu bagamije inyungu zabo, ariko iy’Imana mukayikora, ariyo Gufasha abakene, gutanga amaturo y’umutima Ukunze, Gushima Imana kubyo yakozwe uko ubwiwe n’umutima wawe no gutanga kimwe mu icumi mu byo wungutse nkuko itegeko ry’Imana ribivuga. Amahoro y’Imana ibindi muhumure Imana ibyibereyemo ntimukagushwe nabyo. Ndabakunda bakozi b’ Imana muhumure tuzataha Ijuru niho iwacu Amen.

  6. Abarengera ibisambo in akazi kanyu. NGO ni ibisanzwe kwandika umutungo w’itorero Ku mupulanto?Mbega! Bariya Bantu se no iki kigaragaza ko batari kuzikubira uwo mutungo? Batoranyijwe bate se NGO ari no bahagararira Oyo company. Abavuga ko nta manyanga arimo ni abafatanyacyaha. Competence yo gutanga uriya mutungo bakawegurira private individuals bayikuye he? Byemejwe na assemblée gihe
    kuki ari Bariya bayihawe? ESE ubundi ko ari iya Pentecote abakozi binjiye bate ko nta ba kirisito bapiganiwe iyo myanya?

  7. sinshaka kugira abere abakekwaho ibyaha, gusa ariko aha ho ni ugukabya kuko ibi ni ibisanzwe. DOVE hotel ltd ni company ya ADEPR ariko ifite autonomy kubyryo byasabaga ko ubutaka buyandikwaho bukava kuri ADEPR. Ibi byo nta kibazo kirimo n’ahandi niko bigenda (idini ntabwo ryemererwa gukora ubucuruzi). Abanyamategeko badufasha

  8. Iyi nkuru irimo ibinyoma bishingiye kubumenyi buke bw’uwayanditse.

    Mu rwego rw’amategeko ndetse nk’uko inyandiko zibigaragaza ntabwo Dove yatanzwe ahubwo ADEPR yatanze ubutaka ibuha Dove Hotel nka Company yayo. Iryo hererekanya riremewe mu mategeko.

    Ahagaragara izina rya Nahayo ntabwo agaragara nk’uwahawe ibintu ahubwo ahagaragara nk’uhagarariye ikigo cyahawe (representant legal) kandi niko bigenda ibigo byose bigira ababihagarariye kandi ntabwo biba bivuze ko aribo bene imitungo y’ikigo ahagarariye.
    Umunyamakuru mwiza abanza gusobanuza ibyo agiye kwandika. Mwikomeza gushyushya abantu imitwe munabateranya. Mujye mubanza mushake ubumenyi
    Murakoze

  9. Ndakubwiz’ukuri Ko Imana itazahura guhorera itorero ryayo.
    Ibi nabibajije kenshi mumanama yacaga aba kristo amafaranga kuko njye narinziko Iyi Dove uagurishijwe bakantera utwatsi ndimo guteza imyiryane Mubana b’Imana. Ibi nabihishuriwe numuntu ngirango namakuru.
    Mana ubahane wihanukiriye twaririye turimara ngo twishyure za millioni twari twamize.
    Leta nidukize Ubu bujura .
    NIdukize ibi bisambo byatuyogoje bitanyurwa nibyacumi n’amaturo bisaranganya umunsi kuwundi.
    Mana aha nzahamenyerako iri to rero urizi kandi uryitaho . Badufashe nk’injiji we niyo mpanvu ntagize bishyira mubayobozi nugupfa kurundamo . Sha ndababaye cyane .

  10. Reka turebe icyo ubutabera buzabagenera. Izi zose ni gihamya y’ubusuma, ububandi, ubusahuzi, uburiganya, kubeshya, kwikubira, ubwambuzi bushukana,… Gusa ibi biri mu matorero hafi ya yose. Abakristo bajye bahumuka amazi atararenga inkombe, kuko uku ni ukurya imitsi ya rubanda. Aba bagabo ibyaha nibibahama ntibazafungwe gusa, ahubwo bazishyure ibyo bariye.

  11. Yoooooooooooooooo
    Amarira y abapfa kazi n imfubyi iiiiiiiii
    Sibomana weeee…..ibi ni ibiki wee???
    Rwa gasana weeee ibi ni ibiki ???
    Mwabonaga ko muzabiheza????
    Buretse murebe Imana ihorera abayo..
    Muzi kwikorera ibiseke muhakirizwa. Ngo bazabarengere…ubu se abo mwagabanye ntibigaramiye….uretse ko hari ibindi bibarebaaa

  12. Nubwo harigihe mubogama ariko kandi harigihe mutanga amakuru abantu bacyeneye aha ho muranyemeje murakoze kutugezaho ayo amakuru , ariko mbibutsa ko ADEPR itakiritoro ry’umwuka, usibye ibisambo biyirimo ,ni torero ryatakaje igitinyiro cy’Imana, kubera ko abakristo ba ADEPR bakunze gusa nabanyamadini (abanyamahanga) Imana ibavaho kuko mwakunze isi cyane ,ahokugirango muhindurire abanyamahanga kugakiza ,AHUBWO abanyamahanga barabahinduye ,mumyambarire mumiririmbire,mumwigishirize y’ijambo ry’Imana, gukunda amafaranga, ubusambanyi ,kwivanga na protiki, ubusambanyi mubayobozi, kutita kubaciye bugufi ikimenyane kuvangura abantu mumyanya y’ubuyobozi, kwihuza nabanyamadini bigaragazako badafite inzara ninyota byo gukiranuka, ibyo byose byatumye ntakuntu ukizera ADEPR kuko byahoze,niyompamvu mukomeje kurwana ishyaka ry’idini aho kurwana ishyaka ry’Imana, nanjye nahoze muri ADEPR ariko ntibyakunze ko twagumana kubera impamvu nasobanuye haruguru ,wakibazutise wagiyehe hataba abanyabyaha? Nibyo nta idini ryabura abanyabyaha ariko iyo abayobozi babaye mumwanya Imana ibashakamo ntakabuza Imana ibahubwenge ubwo kuyoborumukumbi nkabazawubazwa, ariko muri ADEPR ubuyobozi nibo bapagani kurusha abakristo bivuzeko nabakristo bahita batakaza ubukritso nnkuko bigaragara muriyiminsi, ushaka kugira icyowambaza ugendeye kuribi mvuze wanyandikira imail#,ntacyoclaude@gmail.com

    • Aba umwe agatukisha bose, niby koko ibyinshi birimo, kuko ADEPR ni abantu nk’abandi, kandi ndemeranya nawe ko habayeho kudohoka, ariko nawe nk’umukristo ntabwo icyo wagombaga gukora ari ukuvamo kuko yose ari amadini, kandi hose uzasangamo abantu bo mu minsi y’imperuka, ibyo wakoze ni nk’uko wabona ubana n’umuryango wawe bose bakarwara nka macinya, aho kubarwaza ugasohokamo ugafunga ukagerekaho n’ibuye inyuma, kandi wakagombye kubarwaza no kubatabariza ushobora kubatabara, ubuse ko Nehemiya atagumye ibwami ngo akmeze yirire iby’ibwami akagira ishyaka, ryo kujya gusana inkike z’iwabo, naho wowe ubonye inkike zisenyutse ujya ahirengeye utangira kubamwaza. Imana ikubabarire. ujye ubasengera, ntabwo ADEPR ariyo izajyana abantu mu ijuru umuntu aho yasengera hose azajyayo kuko yakiriye Yesu akamubera umwami n’umukiza. ikindi ujye usoma ijambo ry’Imana turi mu minsi ya nyuma, urukundo rwarakonje, abantu bakunda impiya, kandi satani we yarabimenye ubu yakajije ingamba arushaho gukorana umwete.

Comments are closed.