Burya abanyamadini bitaye ku muntu w’imbere, leta nayo iroroherwa kuko bituma abantu bubahiriza amategeko uko bikwiye-Intumwa ya MINALOC

0
104

Kuri iki cyumweru taliki ya 10 Kanama 2017 kuri Stade ya Kicukiro habereye  amasengesho yateguwe n’ihuriro ry’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri, yari agamije gusengera amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa Kanama 2017. Byaje kugaragara ko abanyamadini bitaye ku muntu w’imbere, leta nayo iroroherwa kuko bituma abantu bubahiriza amategeko uko bikwiye.

Aya masengesho yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayoboke n’abayobozi b’aya madini.

Bwana Mufuruke Fred umukozi muri Minisiteri  y’ubutegetsi bw’igihugu wari intumwa ya Minisitiri utabashije, mu ijambo yagejeje kubitabiriye iki gikorwa yasabye abayobozi b’amadini ko nkuko bita ku gushishikariza abakristo gutanga icyacumi n’amaturo ari nako bakwiye kubakangurira no kubabaza ikarita y’ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ikarita y’itora.

Iki gikorwa cyatangiye ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba, cyatangijwe n’indirimbo z’amatsinda n’amakorali atandukanye akorera muri aya matorero yari yitabiriye uyu muhango .Izi ndirimbo z’aya matsinda zasusurukije bikomeye abitabiriye uyu muhango .

Bwana Mufuruke Fred umukozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (Minaroc) yagarutse ku isano iri hagati ya leta n’abanyamadini, aho yabagaragaje nk’abafatanyabikorwa b’imena, yagize ati :”Burya twebwe inzego za leta twita cyane ku buzima busanzwe bw’abaturage naho abanyamadini bakita kuri Roho (Umuntu w’imbere) kandi iyo umuntu w’imbere ameze neza bituma leta yoroherwa kuko abantu bose babaye abakristo bajya bitwararika kubahiriza amategeko ya Leta.”

Bwana Mufuruke Fred umukozi muri Minaroc waruhagariye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Mufuruke Fred yaboneyeho akanya ko gusaba abayobozi b’amadini atandukanye bari bateraniye aho ngaho ko nkuko bita ku gushishikariza abakristo gutanga icyacumi n’amaturo ari nako bakwiye kujya babashishikariza ndetse banababaza ikarita y’ubwisungane mu kwivuza(Mutuel de Sante) ndetse n’ikarita y’itora .

Uyu muyobozi yakomeje ashimira abayobozi b’amadini kubw’iki gikorwa cyo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu kuko muri bene ibi bikorwa by’amatora haba hashobora kubamo ibintu byinshi bitari byiza byaturuka ku bihuha ndetse n’ibindi ariko iyo dusenze Imana ikomeza kurinda u Rwanda n’igihugu muri rusange ndetse n’amatora akazagenda neza.

Apotre Charles Rwandamura umuyobozi w’ubumwe bw’amatorero y’abavutse ubwa kabiri yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko nkuko amashyaka atandukanye yagiye atangaza abakandida ashyigikiye mu matora ko nabo batangaje kumugaragaro ko bashyigikiye Paul Kagame .

Apotre Charles Rwandamura yatangaje kumugaragaro ko ubumwe bw’amatorero yavutse ubwa kabiri bashyigikiye Perezida Paul Kagame

Muri aya magambo Apotre Charles Rwandamura yagize ati:”Ibiyiza birimo iterambere ,ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byinshi u Rwanda rwagezeho kubwa Paul Kagame ntamuntu numwe ureba kure kandi utarwanya igihugu wabura ku mushyigikira rwose .

Apotre Rwandamura yahamagaye abayobozi b’amadini bari bateraniye aho baza imbere bose bafatikanya gusengera igihugu cy’u Rwanda ndetse n’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2017.

Apotre Rwandamura n’aba bashumba bakoresheje ihembe baranguruye baritunze impande zose z’igihugu nk’ikimenyetso cyo kwatura amahoro ku Rwanda ndetse anamena amavuta ya Elayo k’ubutaka bw’u Rwanda byose byari bijyanye no kwatura umugisha ku Rwanda n’abanyarwanda ndetse n’abayobozi babo.

Igikorwa cyo gusengera amatora y’umukuru w’igihugu gikomeje kugenda gikorwa hirya no hino mu turere dutandukanye kuko mu minsi ya shize ibi byari byanakozwe na mpuzamatorero abarizwa mu turere twa Nyarugenge ndetse n’ahandi hatandukanye bakaba bakomeje iyi gahunda.