Breaking: Umupasiteri utaravugaga rumwe n’abayobozi ba ADEPR batawe muri yombi “Kamugisha” yasimbuye Niyitanga Salton ku mwanya w’Ubuzima bw’Itorero

0
122

Nyuma y’umuyaga ukomeye wahushye mu Itorero rya ADEPR, kuri ubu hatangiye kugaragara amavugurura akozwe n’abayobozi bashya baherutse guhabwa kuyobora Itorero mu gihe cy’inzibacyuho. Ni muri urwo rwego aba bayobozi bashyizeho umuyobozi mushya ushinzwe ubuzima bw’Itorero Bwana Kamugisha Nathan bivugwa ko yari mu batavugaga rumwe n’ubuyobozi bwatawe muri yombi.

Mu kiganiro yagiranye na isange.com, Past.Kamugisha yavuze ko kuwa kane tariki ya 15/06/2017 ari bwo umunyamabanga wa ADEPR Ruzibiza Viateur yamwakiriye mu biro bye amubwira ko yahawe inshingano zo kuba ushinzwe ubuzima bw’Itorero. Isange.com yagerageje guhamagara Rev.Ruzibiza Viateur kugira ngo igire icyo ibimubazaho ariko ntiyabasha kumubona kuko atitabye telefoni.

Pastor Kamugisha yavuze ko aje gushyira imbere ivugabutumwa kuko ari cyo Imana ihamagarira Itorero muri iki gihe. Abajijwe ibyo azakosora, avuga ko nta kindi cyo gukosora kitari kubaka ivugabutumwa rihamye kuko ari cyo Imana isaba abanyetorero, gusa yongeraho ko ibyo atangaje byose ari ibitekerezo bye ko adashinzwe kuvugira Itorero.

Pastor Niyitanga Salton ni umwe mu bayobozi ba ADEPR batawe muri yombi kubera kunyereza umutungo w’Itorero rya ADEPR akaba yasimbuwe na Past.Kamugisha

Yabajijwe kandi ku kuba Itorero rishyirwa muri Politiki cyane bigatuma benshi mu bakristo babyivovotera, maze kuri iyi ngingo avuga ko Politiki atari ikintu kibi cyabuza abanyetorero gukora imirimo yabo. Yasabye abakristo gukomeza gusenga mu bihe Itorero ririmo kuko ari cyo Imana ibashakaho.

Pastor Kamugisha abaye uwa mbere ushyizwe mu myanya y’ubuyobozi bwo hejuru mu bantu bahirimbaniye ko ubuyobozi bwatawe muri yombi bwahindura imiyoborere ndetse bugakosora amakosa bwakoraga. Haracyategerejwe ko n’abandi bahirimbaniye izi mpinduka bahabwa imyanya.

Mu kiganiro isange.com yagiranye na bamwe mu bapasiteri bakoranaga bya hafi na Kamugisha, bavuze ko bishimiye ko batangiye kubona umusaruro w’ibyo baharaniye kuko ubuyobozi bushya bwa ADEPR bwatangiye gutekereza ku bantu baharaniraga ko mu Itorero habaho impinduka.