Bombori bombori muri Bible Society: Umunyamabanga wayo Kayijuka yegujwe ku ngufu ategekwa kujya mu za bukuru, abandi bakozi barirukanwa kubera umutungo wanyerejwe.

3
208
KANONI EMMAUEL KAYIJUKA UMUNYAMABANGA MUKURU WA BSR AGANIRA N'ITANGAZAMAKURU

Hashize iminsi mike muri Bible Society of Rwanda (BSR) humvikanye amakuru yuko hari abakozi birukanwe ndetse n’umuyobozi mukuru wayo Rev.Kayijuka Emmanuel arahagarikwa  kubera imitungo yanyerejwe. Isange.com ikimara kumenya aya makuru yahamagaye Rev.Kayijuka Emmanuel uvugwaho kuba nyirabayazana w’imicungire mike imubaza impamvu yeguye maze agira ati “Sinigeze negura ahubwo nasabye kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru. Sigigeze neguzwa ahubwo byaturutse ku bushake bwanjye”

Kanoni Kayijuka Emmanuel bivugwa ko yegujwe ku ngufu

Kayijuka abajijwe ku by’uko yahagarikiwe ubushobozi buke nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakozi ba Bible Society, yasubije ko ayo makuru atari yo. Isange.com yahamagaye umwe mu bayobozi bakoranaga na Kayijuka bya hafi muri uyu muryango imubaza impamvu ya nyayo yahagaze ku mwanya we, maze uyu muyobozi utashatse ko tuvuga amazina ye asubiza ko yahagarikiwe kutuzuza neza inshingano ze ndetse n’ubushobozi buke mu kazi bityo ngo ubuyobozi bukuru (Board Members) bwa Bible Society bumutegeka ko yakwegura ku mirimo ye agasaba pansiyo mu gihe yari asigake imyaka 3 ngo ayisabe. Ubu buyobozi kandi ngo bwamubwiye ko niba adasabye pansiyo ngo buzamuha ibaruwa imusezerera nta nteguza, maze ngo ahitamo kwisabira pansiyo.

Isange.com kandi yavuganye  n’umuyobozi wa Board ya Bible Society ariwe Rev.Ruzibiza Viateur uyu akaba ari n’umunyamabanga mukuru wa ADEPR (Inzibacyuho) tumubaza niba koko aya makuru ari yo maze asubuza ko Kayijuka atigeze asabwa kwegura ku ngufu ahubwo ko ari we wiyandikiye ibaruwa isaba kwegura ku bwende bwe ndetse ko n’amakuru makuru atari ayo yose avugwa muri uyu muryango ari ibihuha.

Rev.Ruzibiza Viateur uyoboye Board ya BSR

Gusa amakuru yizewe avuga ko muri Bible Society haba haranyerejwe amafaranga mesnhi cyane kandi byose bikozwe n’abatekinisiye bakoranaga na Kayijuka maze ubugenzuzi bw’Imali (Audit) bwaza bugasanga amafaranga yaraburiwe irengero, bityo ngo aba batekinisiye bakegeka aya makosa kuri Kayijuka. Aya makuru avuga ko Kayijuka akimenya irengero ry’aya mafranga ngo yahise asaba kwegura ku giti cye ariko kugira ngo bitamenyekana, hahimbwa ikinyoma cy’uko ari we waba warayanyereje kandi byarakozwe n’abatekinisiye.  Nyuma y’ibyo byose ngo habayeho guterana amagambo mu baterankunga ku buryo ngo aba batekinisiye baregaga Kayijuka ku baterankunga bamushinja kwiba aya mafranga nawe agahora yisobanura ko ari umwere,

Hari kandi amakuru avuga ko haba hari n’abandi bakozi birukanwe muri uyu muryango wa Bibiliya mu Rwanda kubera gukekwaho ugukoresha nabi amafranga n;andi makosa.

Pastor Mukamakuza Therese wahawe kuyobora Bible Society of Rwanda

Rev.Kayijuka yasimbuwe na Past. Mukamakuza Tereza wo mu Itorero rya EPR Zinga.

Turacyagerageza gukurikirana iyi nkuru.

3 Ibitekerezo

  1. Congratulations Rev. Mukamakuza for the new assignment and i have no doubt you will take the bible society to another level. May God help guide you in every step.

Comments are closed.