Bishop Tom Rwagasana arabarizwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal. Yitabye urukiko…

1
89

Uyu munsi kuwa mbere tariki ya 22/05/2017 byitezwe ko Bish.Tom Rwagasana, Madame Mutuyemariya Christine kimwe n’abandi bantu bafunganywe ari bwo baza kwitaba urukiko kugira ngo basomerwe ibyaha baregwa, baburane kugira ngo bazagezweho umwanzuro w’urukiko.

Abantu benshi bari biteze kubona aba bantu bagaragara imbere y’urukiko babazwa ku byaha birimo kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’Itorero rya ADEPR.  Hashize iminsi 15 aba bayobozi bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Nyuma yo gufungwa, hari amakuru yageze ku kinyamakuru isange.com ko Bish.Tom yaba yarabwiye urukiko yuko ubuzima bwe butameze neza, asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari mu rugo. Aya makuru akomeza avugwa ko yahawe uruhusa rwo kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal, agakurikiranwa avurwa ari nako yitaba urukiko mu gihe rumukeneye.

Uyu munsi, yitabye urukiko ariko ahakana ibyaha aregwa.

SOMA INKURU Y’UBURYO BYARI BIMEZE IMBERE Y’URUKIKO

Mu rubanza ruregwamo abayobozi ba ADEPR Rwagasana ati “Nta mafaranga yanyerejwe”

Turabizeza ko dukomeza kubakurikiranira hafi iby’aya makuru. 

1 COMMENT

  1. IMANA NIYO IZI BYOSE MUMUTIMA KURENZA ABANTU.MUTUZE BENEDATA MUSENGE ITORERO RIFITE NYIRARYO URIREBERERA KUMANYWA NA NIJORO

Comments are closed.