Bishop Sibomana yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda

18
147

Amakuru agera kuri Isange.com aravuga ko Bishop Sibomana Jean Umuvugiziz mukuru w’itorero ADEPR  yatawe muri yombi mu masaha ya saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege amaze kwemerera ikinyamakuru Inyarwanda.com ko ayo makuru ariyo koko ko Bishop Sibomana amaze gutabwa muri yombi .Bishop Sibomana akurikiranyweho ibyaha  bishingiye ku inyerezwa  ry’umutungo w’iri torero  ashinzwe kuyobora.

Bishop Sibomana asanzemo bagenzi be bafatanyaga kuyobora iri torero uko ari 6 bose barazira umutungo w’itorero.Mu minsi ishize aba batandatu bakatiwe iminsi 30 nyuma yo gusaba kurekurwa bakaburana bari hanze ariko urukiko rukabitera utwatsi.Abandi bafunzwe barimo Bishop Tom,umuvugizi w’itorero ADEPR wungirije unashinzwe ubuzima bw’itorero,Pst Salton  umunyamabanga wihariye wa Bishop Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine usanzwe ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR aho ashinzwe ubukungu n’imari, hakabamo kandi Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya ushinzwe inyubako muri ADEPR ndetse na Gasana Valens ushinzwe icungamutungo,Pst Leonard Sebagabo umunyamabanga mukuru.

18 Ibitekerezo

  1. Emerence Mimi uransubije pe,ubundi ukaba uzi ama therme techniques:itorero ryumwuka,Kamera , itorero, imanza,Sha wareba umwitwarire ugasanga neza neza ntakintu nakimwe wabigiraho pe,sibose ariko nihafi yabiyita uko bose,nukuri baratangaje. .l

  2. Hhh nubundi abashinzwe kuziragira nibo bazibaga bible yabise abacancuro abajura na banyazi ibyaribyimpfubyi babihinduyibyabo reka bumve ingaruka nubundi bakorera amafranga ntibakorera Imana wasanga harumbwiye ngo nciyurubanza sinduciye kuko ntanumujura uzaryinjiramo keretse nibihana baakareka gukorera amafranga bakagera ikirenge mu cyintumwa za yesu niba banamwemera

Comments are closed.