Bishop Kakobe uzwiho impano yo gukiza indwara zananiranye, aje mu Rwanda!Dore uburyo Imana imukoresha, mu mashusho.

0
192

Ubutumwa Bwiza ntabwo ari amagambo gusa, n’imbaraga z’Imana! Kuko ubwami bw’Imana ari ubw’Imbaraga!!!  1Abikor. 4:20 , Abaroma 1:16. Igihe cy’ibitangaza n’ibimenyetso mu izina rya Yesu cyaba cyararangiye? Yesu yaba akiri wa wundi? cyangwa se ntakiri we? Ntibikabeho, Kuko handitswe ngo:

“Kuko umwana w’Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa. Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.” 2 Abikor. 1:19-20

IYI VIDEO IGARAGAZA Bish. KAKOBE AKORESHWA N’IMANA  IBITANAGAZA MURI ZAMBIYA

“Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi niko azahora iteka ryose.” Abaheb. 13:8

“Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi shya, bazafata inzoka, kandi ni banywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.” Mariko 16:17-18

IYI VIDEO IGARAGAZA Bish. KAKOBE AKORESHWA N’IMANA IBITANAGAZA MURI KOREYA

Kuko ari nta kidashoboka ku Mana kandi Byose bigashobokera uwizeye! Niko ijambo ry’Imana ribyemeza, mu butumwa bwiza bwa Luka 1:37 na Matayo 9:23

IYI VIDEO IGARAGAZA Bish. KAKOBE AKORESHWA N’IMANA IBITANAGAZA I BURUNDI

Ngwino kandi utumire n’abandi, cyane cyane abarwaye bakeneye gukorwaho n’Imana!!!! Ngwino Urebe niko Yesu avuga, ngwino wakire igitangaza cyawe! Imana yo Iriteguye kugukoraho! Amen!

Koko ntarindi Zina twahawe munsi y’Ijuru ngo dukirizwemo, Ni irya Yesu wenyine. Ni izina ryasizwe ngo ribohore, rikize, rizure abapfuye.

Benshi bazana abarwayi babavanye mu bitaro akabakiza bagahita bataha
Benshi bazana abarwayi babavanye mu bitaro agakoreshwa n’Imana  bagahita bataha

Uko niko Imana igendereye u Rwanda, I Kigali ihagurukije umukozi wayo Bishop Zachary Kakobe uturutse mu gihugu cya Tanzaniya, uyobora umuryango w’ivugabutumwa BZKIM International Ministry.

Uyu mugore ntiyabashaga kugenda ariko yarakize
Uyu mugore ntiyabashaga kugenda ariko yarakize

Aho agiye hose, Imana yigaragaza mu bitangaza n’ibimenyetso no mu gukiza indwara bihamiriza Ijambo ryayo. Rero ntuzatinye kuzana ikibazo icyo ari cyo cyose, ndetse n’indwara zananiranye kwa muganga.

Uyu mwana ni uwo muri Koreya, aha yari amaze gukira ubumuga bwo kutagenda
Uyu mwana ni uwo muri Koreya, aha yari amaze gukira ubumuga bwo kutagenda

Ni igiterane cy’iminsi itatu cyateguwe ku bufatanye bw’Itorero Communauté des Eglises Béthel au Rwanda (CEBR) riyobowe na Apostle NKURUNZIZA François n’umuryango w’ivugabutumwa BZKIM uyobowe na Bishop Zachary KAKOBE

Potrait kiny

Aho bizabera:

I Gikondo kuri stade yo kwa Mironko

kuva Taliki ya 11-13, Nzeri, 2015.

Buri munsi guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice (03:00pm – 06:30pm)

Uratumiwe kandi uzazane umurwayi uko yaba ameze kose, n’icyo yaba arwaye cyose, Ntutinye!! Yesu azamukiza, amuhe ubuzima bushya! Haleluya! Amena!

DORE AMWE MU MAFOTO AGARAGAZA UKO AKIZA INDWARA: