Bimwe mu bintu bitangaje utamenye ku muhanzi Shabani

0
81

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Shabani Niyonteze, akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gikondo SGEEM. Kuri ubu afite indirimbo ziyingayinga 20 zirimo iz’amajwi n’amashusho ziboneka kuiri Album ebyiri harimo imwe yamuritse n’indi ari gutegura azamurika umwaka utaha.

Gusa benshi babimuziho bavuga ko bitangaje kandi koko nawe nubyumva uraza gutangara , gusa we avuga ko ari imigambi y’Imana kuri we ngo nkuko Imana yabyivugiye ko izahagurutsa abanyantege nke ngo bayikorere mu rwego rwo gucisha bugufi abishyira hejuru.

Nubwo byose bisa naho wabiikubira mu nteruro imwe bikumvikana, bifite uburemere bukomeye nkuko abatari bacye mu bamuzi bakomeza kugenda babigaragaza.

Umuhanzi Shaban Niyonteze ni umugabo w’imyaka 30, ufite umugore umwe n’abana batandatu, akaba kuri ubu atuye i Kigali.

Icyo ni kimwe ntaribuvugeho byinshi kuko niba uzi ubwenge ukaba uzi na Kigali n’u Rwanda muri rusange hari icyo uza kumvamo.

Icya kabiri ni uko uyu mugabo ari umuririmbyi kuri ubu ufite indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo iziri kuri Album ye, ya mbere ndetse n’iziri kuri Album ya kabiri ari gutegura, utarigeze na rimwe akandagira muri korali cyangwa se ngo aririmbe muri Sunday School nibura.

shhhh

Ni umwe mu bahanzi bake batakandagiye muri korali

Icya gatatu ari nacyo cya nyuma uyu mugabo akora akazi kamusaba kuba yarize nibura amashuli atatu yisumbuye ariko igitangaje ni uko ngo yagarukiye mu mwaka wa gatanu w’amashuli abanza.

 

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Isange.com yatubwiye ko kuri we ibi bitamutera ipfunwe ahubwo abifata nk’umugambi w’Imana wo gukoresha umunyantege nke nkawe, kugirango ikoze isoni abanyembara n’abanyabwenge.

Yagize ati: “Nanjye iyo ndebye amateka yanjye, nkareba n’uko meze ubu birasetsa, ariko nshima Imana cyane kuko yantoranyije ngo nyikorere mu buryo bwo kuririmba nta gihamya na kimwe cyatuma ndirimaba cyangwa ngo nkore indirimbo muri studio bikunde.

Gusa Imana nyine nkuko yabivuze itoranya abanyantege nke, ikabakoresha kugirango ikoze isoni abanyembaraga n’abanyabwenge. Ni ukuri uko mbayeho njyewe n’umuryango wanjye ntibinteye ipfunwe.”

Uyu muhanzi Shabani Niyonteze yamenyekanye mu ndirimbo nka Mana Mfasha, Gusenga ndetse n’izindi.