Bidasubirwaho Adrien Misigaro arifatanya na Beauty For Ashes mu kumurika umuzingo wiswe “Renaissance”

0
98

Umuhanzi kuri ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika, Adrien Misigaro agiye kuza mu Rwanda kwitabira igitaramo cyo kumurika umuzingo wiswe “Renaissance” w’itsinda Beauty For Ashes kizaba kuwa 9 Nyakanga 2017, mu giramamo azahuriramo na Aime Uwimana n’abandi bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda.

Adrien yakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’iyo yise ‘Nkwite nde’ yakoranye na The Ben, ‘Ntacyo nzaba’ yahuriyemo na Meddy ndetse n’izindi yaririmbye ku giti cye. Muri Nyakanga araba asesekaye I Kigali, mu Rwanda ku butumire bw’itsinda Beauty For Ashes riri gutegura igitaramo gikomeye kizamurikirwamo umuzingo w’indirimbo zihimbaza Imana bise “Renaissance”, kizabera muri Kigali Serena Hotel  tariki ya 9 Nyakanga 2017.

Mu kiganiro kigufi Adrien Misigaro, yemeje ko azaba ari I Ikigali aho azaza kwifatanya na Beauty For Ashes, mu gambo ye yagize ati:”Hello Kigali, ndi Misigaro Adrien nzaba ndi muri Renaissance live concert hamwe n’abakozi b’Imana Beauty For Ashes na Aime Uwimana, tariki ya 9 Nyakanga 2017 muri Kigali Serena Hotel”.

Aya makuru y’ukuza mu Rwanda kwa Adrien yemejwe n’umuyobozi wa Beauty For Ashes Kavutse Olivier watangaje ko bamaze kunoza gahunda na Adrien ndetse ko na we yishimiye ko agiye kuza gutaramana n’Abanyarwanda nyuma y’imyaka igera kuri irindwi atahakandagiza ikirenge.

Misigaro usanzwe ayoboye itsinda ry’amasengesho rya ‘New Song Ministry’ muri Amerika aho akorera umuziki azagera i Kigali mu mpera za Kamena 2017 kugira ngo yitegure neza iki gitaramo yatumiwemo nk’umuhanzi w’imena.

‘Renaissance’ ni umuzingo (album) wa Beauty For Ashes uzamurikwa tariki 9 Nyakanga 2017, ikaba iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi.  Iyi album igizwe n’indirimbo 12 hakiyongeraho n’izindi 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi. Muri izo ndirimbo 12 zigize iyi album igiye kumurikwa harimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi. Kavutse yagize ati:

Beauty For Ashes inaherutse gukora indi Album yitwa Wonders of The Son igizwe n’indirimbo ziri mu rurimi rw’icyongereza gusa. Iyi Album ya kabiri bakaba ariyo nayo baherutse kumurikira mu Bushinwa ndetse na hano mu mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo gitegerejewe na benshi   kizabera  Serena Hotel tariki  ya  9 Nyakanga kwinjira  bikazaba  amafaranga ibihumbi  bitanu n’  ibihumbi icumi mu myanya  y’ icyubahiro ( 5000frws, 10000frws VIP”

Onesphore DUSHIMIRIMANA