Bamwe mu Bayisilamu bo mu musigiti wa MASJID BILAL ngo bagiye guhangana bikomeye na Ap.Gitwaza Paul bise “UMWANZI W’IMANA”

33
202
Apostle Dr. Paul Gitwaza, azafata umwanya uhagije wo gusengera abasore kugira ngo bambare imbaraga zo gusohoza umuhamagaro wabo ndetse anabigishe uburyo bacana Imihamagaro yabo.

Umusigiti witwa MASJID BILAL uri haruguru gato y’urusengero rwa Zion Temple mu Gatenga, ushobora kubyara intambara ikomeye hagati ya bamwe mu basilamu n’umuvugabutumwa Apotre Gitwaza Paul; umushumba mukuru w’itorero rya Zion Temple mu Rwanda. Kuba umusigiti MASJID BILA  wegeranye n’urusengero rwa Gitwaza ubwabyo byabaye ikibazo, ariko hari n’ihangana rishingiye ku kutumvikana ku bijyanye no kugurira abaturage begereye urusengero n’umugisiti, buri ruhande rugamije kwagura.

Uwo musigiti uri hafi y’urusengero rwa Zion Temple, iyo abasilamu bari mu masengesho yabo bigahuza n’uko hari ibikorwa by’amasengesho birimo kubera muri Zion Temple, buri ruhande ruba rusakuriza urundi kuburyo habaho no kubangamirana ku mpande zombi. Hari yatanzwe n’umwe mu bayobozi bo mu Itorero rya Zion Temple, avuga ko bakoze inama bagatekereza kwagura ibikorwa byabo bagurira abaturage baturiye umusigiti n’urusengero, ibintu abasilamu bamwe bamenye ntibibashimishe.

JPEG - 120.7 kb

Haruguru gato y’uru rusengero rwa Zion Temple hari n’umugisiti

Kuba Gitwaza yaba ateganya kugurira abaturage baturiye umugisiti uri hafi y’urusengero rwe bakimuka bityo akarushaho kugira ubutaka bunini bukikije umusigiti, byababaje cyane bamwe mu basilamu. Hari umusilamu witwa Sulaimani Djuma, wagaragaje akababaro ke abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho asaba abandi basilamu kwifatanya bagahangana na Gitwaza yita umwanzi w’Imana.

Uyu yagize ati:Asalam alaikum warahmatullah wabarakatuh Bavandimwe baislamu duhuje kwemera no kwizera, Allah aravuga ati Abarushanwa nimurushanwe! Bavandimwe uri tayari kurwanira inzira ya Allah, si yayindi y’imihoro mutagira ubwoba, ni ukwitanga mu mitungo. Hari umusigiti wo kwa Gitwaza, kafiri Gitwaza arashaka kugura impangu (ibipangu) ziwukikije ngo ace ubusilamu none umuislamu wese utinya Allah ukunda idini ye, iki nicyo gihe ngo dutabare idini ye duteranye tugurire bariya bantu twagure umusigiti umwanzi w’Imana atahatwara akahabangikanyiriza Allah

Nk’uko akomeza abisobanura, ngo abasilamu barimo gukora ubukangurambaga ngo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2017, bazahahurire ari benshi saa mbiri za mu gitondo, bateranye amafaranga yo kugurira abaturage baturiye umusigiti MASJID BILA kugira ngo utazagurwa na Gitwaza bita umukafiri bakanamufata nk’umwanzi w’Imana.

Inkuru ya ukwezi.com

33 Ibitekerezo

  1. Ufite cash nyinshi ahatware nta zindi nduru. Bose ni abaryi gusa. Bo appetit ahubwo!

  2. ⚠‼‼‼‼‼⚠

    *Ubukiranutsi bwa muntu n’ubukiranutsi bw’Imana.*

    *“Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati: ‘Ugusohoza azabeshwaho nako’. Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya guti…”*

    *(Abaroma 10:5)*

    Muri uyu murongo turahishurirwa ko hariho gukiranuka kubiri: Gukiranuka guheshwa no kubahiriza amategeko (ariko gukiranuka kwa muntu) no Gukiranuka guheshwa no kwizera.
    Umwuka wera aduhishurira ko uko gukiranuka kuva mu mategeko ko kudahesha umuntu gukizwa. Abaroma 10:1 Paulo atangira asabira abayuda bari bagufite ko bakeneye gukizwa kuko uko gukiranuka kuzanwa no kubahiriza amategeko kudahagije. Yesaya we yahanuye kuri uko gukiranuka kwa muntu avuga ko arubushwambagara bwuzuye ibizinga (Yesaya 64: 4), kuko twese twahindutse abanduye, ndetse nibyo twakiranutse byose bimeze nkubushwambagara bwuzuye ibizinga. Ugukiranuka kwa muntu aho kuva kukagera ntikwakwemerwa n’Imana.
    Niyo impamvu nyuma yuko Imana Ibona ko gukiranuka kwa muntu kuva mu kubahiriza amategeko kutakiza umuntu yaduteguriye ukundi gukiranuka bibiliya yita gukiranuka kw’Imana. Uko ko ntago kuzanwa n’ imirimo myiza umuntu yakoze. Tuguhabwa nk’ impano. Kwitwa impano yo gukiranuka, duheshwa no kwizera Yesu. Abaroma 5:17.

    Abaroma 3:21: Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko… Niko gukiranuka kw ‘Imana abizera bose baheshwa no kwizera Yesu Christo.

    Yesaya53:11. “Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka…” Yesaya yahanuye iby’ uko gukiranuka, anavuga uko abantu bazaguhabwa nk’impano. Binyuze muri Yesu twahawe gukiranuka. Abaroma10:4 Christo Yesu niwe uhesha uwizera wese gukiranuka. Urabona ko imirimo myiza yacu atariyo iduhesha gukiranuka, tubihabwa nk’impano.

    *Imana ishimimwe impano yayo yo gukiranuka yaduhaye!!!*

    Ev Juru ( 0785031028)

  3. ⚠‼‼‼‼‼⚠

  4. Peter Ntigurirwa sinkuzi arko you tend to go negative kuri uno mugabo Apostle Gitwaza mu nkuu zanyu gusa nawe ndamwumva sindamubona arko mujje mwibuka ko hari igihe umuntu azabazwa imirimo yakoze

  5. Bose n uko u tanga undi abagore.
    Gitwaza yavuze ko ibintu ari ibye!!!Ni abasaza mu ni idini yabo…
    Uhatanga undi na mubwira iki???

  6. Bwana Victor, biba byiza iyo ubanje gutekereza 2 ibyo ugiye kuvuga! Bikaba akarusho igitekerezo nk’iki uretse kugishyira ku mbuga nkoranyambaga! Inama ya kigabo!!!

  7. Nibashake bagure Kigali nzima! Imana twizeye izarwanirira umukozi wayo! Izo ntambara ziramenyerewe, ko bica bakanatwika insengero naba kristo se bibuzwa abantu kwakira Yesu ! Nanjye ngiye gusengera Zion , kuko siyo yatewe ahubwo nuwitwa umu kristo weseee!! Bateranye cash natwe duteranye amasengesho! Maze nzareba uzatsinda hagati ya Yesu na Mohamed!!

  8. Peter ngirango urumu cristu wizera Umwami Yesu utumye ngiricyomvuga so (abami2:6:15-17)ninkuru ndende ariko umwuka w’Imana agufashe uyisome urhishirirwa byinshi hari amagare yumuriro,amafarashi n’ingabo z ‘uwiteka zitagoheka zirinda abana bayo sinzi niba unyumva ongera usome(efeso :6:14 -18)intwaro zacu sizumubiri nizumwuka ntamwuka wera biragoye kubyumva ariko ndashaka kukubwira ngo uhakana Yesu ntacyo yadutwara uwo mugabo ysizwe n’Imana kumukoraho nugukora mumboni yayo urakoze.

Comments are closed.