Aretse kuba Pasteri agarutse mu itorero yahozemo yahisemo

3
136

Bikorimana Emmanuel nyuma y’igihe cy’amezi 5 abaye pasteri mu itorero rya Agape Sanctual Minsitries,ubu yamaze kwiyambura umwambaro w’iri dini aho avuga ko kuba yarasubiye inyuma mu mwuka ari imwe mu mpamvu nyamukuru zimuteye kugaruka mu itorero rya ADEPR yahozemo mbere.

Uyu Bikorimana Emmanuel uzwiho kuba umuririmbyi uramya ndetse akanahimbaza Imana yahoze  ari umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera mu rurembo rw’umugi wa Kigali aha akaba ariho yongeye kwakirirwa nk’umwana ugarutse mu rugo nk’uko itangazamakuru twabihamirijwe n’uyu muririmbyi nyir’ ubwite ndetse na Bwana Rev.Pastor Kwizera Elyse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Paroise ya Remera.

Bikorimana Emmanuel yavuzeko we n’umutima-nama we bagenzuye neza bagasanga nyuma yuko avuye mw’itorero rya ADEPR akwiye kugaruka kubera impamvu zikurikira :

1.Gusubira inyuma mu buryo bw’Umwuka:

Yatubwiye ko inshingano yakiriye aho kugirango abashe kugira intambwe atera mu by’Umwuka ahubwo agenda asubira inyuma, aho agira ati : “Ndambiwe kubaho ndafite aho nteranira kandi naramenyereye kuba munzu y’Imana, sinshaka kugibwaho n’umwuka w’uruzerero.

2.Kwitwa umushumba udafite izo nshumbye :

Maze igihe kingana n’amezi atanu mpawe inshingano ya gi pasiteri ariko ntabwo ndabasha guhabwa uburyo bwo gutangira umurimo nkuko nabisezeranyijwe na ministere yampaye inshingano, ibi mbibona nkaho ndi muruzerero kandi mfite aho ngomba kwicara ngatuza nkanagira agaciro kanjye nahoranye.

3.Kugendera ku masezerano y’abantu

Mu gihe nahabwaga izi nshingano zo kuba umushumba natekerezaga ko nzahita mpabwa aho gukorera umurimo, ngahabwa n’ibindi bigendanye nabyo kugirango twagure ubwami bw’Imana ariko ibyo nabwiwe n’ibyo nasanze kuri terrain biratandukanye, uyu munsi rero ndumva ibi mbirambiwe ndabona kwiringira abana babantu atari byiza.

4.Isaha y’Imana

Mu gihe cyose isaha y’Imana itaragera ntushobora guhabwa isezerano ati : Icyo Imana yateguriye umuntu cyangwa yasezeranije umuntu ntakabuza kizasohora ariko kugirango gisohore suko umuntu yiyobora cyangwa agendera kumarangamutima ye ahubwo arindira isaha y’Imana yagera ikishakira inzira z’ibisubizo bye.

Rev. Elyse Kwizera umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Remera yahamije amakuru y’igaruka rya Bikorimana Emmanuel aho yavuze ko nk’uko wa mwana w’ikirara yishimiwe agarutse mu rugo rwa se ni nako nabo batabura kwishimira igaruka ry’umukristo wabo.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko mu itorero rya Agape Sancutual Minsitries uyu muririmbyi yari yagiyemo bari baramwimikiye kuba Pasiteri ariko ko iyo agarutse agaruka nk’umukristo nk’uko n’abandi byagiye bibaho bakagaruka batazana iby’ama titre bari barahawe mu yandi madini .

3 Ibitekerezo

  1. Imana ishimwe uyu muvandimwe twahuye arimo ashaka aho bakodesha bakorera numva mugiriye impuhwe yari yanayobye ndamuyobora, Imana ishimwe ko ugarutse mu itorero rya so (Nzabonimpa Canesion) wakoreye Imana neza akaba ari ntamugayo numwe wamugaragayeho,kugeza igihe asabiye kujya mukiruhuko .Ngwino murugo uturize mu itorero Imana izariguheramo umugisha.

Comments are closed.