Apotre Mutesi Josephine agiye gukorera amahano muri Uganda, aho azakorana ubukwe n’umuhanuzi Christophe wataye umugore we.

4
115

Apotre Mutesi Josephine ni umukobwa uyobora Itorero Jehovanis rikorera mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo, akaba yarimitswe kuba Intumwa y’Imana mu mwaka wa 2012. Uyu mukobwa, biravugwa ko yaba afite umugabo witwa Christophe winjiye mu Itorero rye umufasha guhanurira abakristo ariko akaba yaratandukanye n’umugore we mu buryo budakurikije amategeko (Nta gatanya).

Amakuru agera ku kinyamakur isange.com avuga ko vuba aha ku itariki ya 27/05/2017 uyu mukobwa azaba ari mu gihugu cya Uganda ajyanye n’uyu mugabo w’Umuhanuzi witwa Christophe, akaba ari naho bazakorera ubukwe  kuri iyi tariki nyine, bwarangira bakabona kugaruka mu Rwanda bityo bagafatanya kuyobora iri Torero.

Bamwe mu bakristo basengera muri iri Torero kimwe n’inshuti z’uyu mukobwa, batangarije isange.com ko batiyumvisha ukuntu umushumba wabo ari we wajya gukorera amahano mu gihugu cya Uganda ngo ashyingiranwe n’umugabo wataye urugo kandi utarigeze uhabwa gatanya. Abandi bibaza impamvu yahisemo kujya gukorera ubukwe muri Uganda nk’aho mu Rwanda hatari abashumba bashobora kumushyingira.

Umukobwa Apotre Mutesi Josephine wafashwe nk’ugiye gukorera amahano muri Uganda

Ubwo isange.com yamenyaga iby’aya makuru yahamagaye Apotre Mutesi kugira ngo agire icyo abitangazaho ntiyitaba telefoni, tugerageje no kumwoherereza ubutumwa bugufi Sms ntiyabusubiza. Nyuma y’umunsi umwe atagira icyo ashaka kudutangariza, nibwo hafashwe iki cyemezo cyo gusohora iyi nkuru.

Turabizeza ko mu gihe cyose tuzabasga kumubona cyangwa se kuvugana nawe, tuzabatangariza icyo avuga kuri aya makuru amuvugwaho.

 

4 Ibitekerezo

  1. Njye aba bombi ndabazi nubwo ntanumwe muribo unzi, ese iyo umugabo amaze imyaka irenga icumi atabana n’umugorewe, baburana gatanya itarangira ubwo byitwako aba yarataye urugo???
    ese umuntu ata urugo iyo myaka yose urwo rugo ruba rugihari???? iyi famille y’uyu Christophe rwose batanye cyera cyane kandi bakiri bato! ndatse nibyo bari batunze barabigurishije barabigabana! baburanye Gatanya iyo myaka yose itarangira!!!! ese nyuma y’ibyo byose umuntu ntago aba agifite uburenganzira bwo gukunda??? mujye mureka guca imanza mutarumva impande zose! abavuga bafite inyungu zabo bwite cyangwa kwikunda! Kuba umushumba ntibigukuraho ubumuntu no kubaho kimuntu!Niba bakundana ntakizabuza Imana kubaha umugisha rwose!

Comments are closed.