Apotre Masasu yazamuye imishahara y’Abashumba, nyuma y’igitutu bamushyiragaho ko bagiye gusohoka mu Itorero.

15
114
SONY DSC

Ku munsi w’ejo tariki ya 24/5/2017 kuva ku masaha y’igicamunsi kugeza ku masaha akuze (Mu ijoro) ku cyicaro cy’Itorero rya Evangelical Restoration Church habereye inama idasanzwe yahuje Apotre Masasu n’Abashumba bakuru bamufasha kuyobora amatorero yo muri Kigali.

Nk’uko amakuru yizewe agera kuri isange.com abivuga, ngo iyi nama yabayeho mu buryo butunguranye kuko hashize iminsi aba bashumba bahaye Ap.Masasu integuza y’uko niba nta kintu akoze ku mishahara yabo bitaga intica ntikize, ko bazasohoka mu Itorero nk’uko byagenze muri Zion Temple.

Umwe muri aba bashumba wahaye aya makuru isange.com, yavuze ko bafashije Ap.Masasu kuzamura Itorero ku buryo rimaze kugera ahantu heze, ariko ngo akaba yari yaratereye agati mu ryinyo nta kintu akora ku mishahara yabo akndi Itorero ryinjiza amafranga menshi.

Apotre Masasu Joshuwa

Yakomeje avuga ko muri iyi nama Apotre Masasu yasabye imbabazi ku makosa yose yaba yarabayeho, abasaba ko bakomeza gushumba amatorero ndetse anabemerera ko kuva mu kwezi gutaha kwa Kamena 2017 imishahara yabo izaba yamaze kuzamurwa.

Uyu mushumba yirinze kudutangariza ingano y’umushahara fatizo wabo ndetse n’inyongera y’aya mafaranga bagenewe ku mishahara yabo.

Umuyaga ukomeje guhuha hirya no hino mu matorero ku buro baakristo benshi bibaza ikizawukurikira.

15 Ibitekerezo

  1. isange.com nikinyamakuru gihimba njye ntangajwe no kuri nkuru ivuga kuri Apostle masasu ituma nizindi muvuga zose umuntu atazizera, nukwishakira amafaranga mu kugurisha inkuru zibinyoma kndi guhimba ibinyoma bizana imivumo. nonose iyo nama hari muri mwe uwaya attendinz plz lets be honest and if you think this is the way they find money u are wrong. thanks for hearing me, i hope u wont care about any of these fake news

  2. Baba bishushanya ngo barasenga , masasu we se arayacura amafranga se ? Ntibakamurenganye , ariko abantu birirwa babeshya Imana ngo barayigorera mwagiye mwerura mukiba, uwo mukorera azabahemba buretse

  3. Sha birababaje kabisa?ese iyo mishahara iva he?Masasu se yabatumyeho bajya gukizwa?ubwo bakorera iyihe Mana?nimba bashobora gusezera ngo imishahara nimike?Imana ibabarire

  4. uvuze neza kdi ngo ntibaba bemerewe kuba bagira ikindi bakora ugasanga ariko umukuru we ahembwa atubutse kdi nabo wenda barize bashobora no gukora ibindi nikabatungira amago.so mwibaze arakodesha abana bariga agomba kubahahira kubambika kubabiza……..erega turacyari mwisi ncuti

Comments are closed.