Amatorero y’abavutse ubwa kabiri yicomokoye ku idini yavuze ko azatora Paul KAGAME 100%, basaba utazabikora gusohoka muri bo hakiri kare.

2
128
HE Paul Kagame/Photo Net

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 12/6/2017  ku kibuga  cy’umupira ETO Kicukiro Abarokore bavutse ubwa kabiri FBN bakunze kugaragara ku izina ryo Kwicomokora ku idini bateguye amasengesho yo gusengera igihugu hamwe n’amatora azaba  kuwa 4/8/2017 aho abarokore batangaje ku mugaragaro  ko nta wundi bazatora utari Nyakubahwa Prezida  Kagame Paul.

Umuyobozi wungirije mu kuyobora ubumwe bw’amatorero yavutse ubwa kabiri (FBN) Rev.Pastor Nyamuragwa yafashe ijambo atangaza ku mugaragaro ko bazatora Kagame Paul ati “nandi mashyaka yigenga yarabivuze  nka PSD na PL natwe rero nta soni dufite zo kubivuga ko tuzamutora utazabikora  yava muri FBN hakiri kare kuko nta wundi twifuza, muri make igikumwe cyacu nta wundi tuzagiteraho utari Kagame. Tubabajwe n’ibiri kuba mu itorero ry’Imana iyo ADEPR harimo ibibazo natwe bitugeraho umwanzi wateye ADEPR natwe ntadusiga muze dusengere itorero ryImana”

Bishop Rwandamura ari kumwe n’abanyamatorero bavutse ubwa kabiri

Rev.Pastor Nyamuragwa wanakiriye intumwa yarihagrariye Ministitri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Mufuruke Fred nawe akaba ari umurokore wanabashije kugira icyo atangaza yifashishije ijambo ry’Imana yagarutse kubiri kuvugwa mu matorero ko iyo babyumvise bababazwa nizo ntambara ziri mu bakozi b’Imana.

Bwana Mufuruke Fred washimiye abanyamadini n’amatorero mu izina rya Ministiri Kaboneka utabashije kuza kwifatanya nabo muri aya masengesho, aho yashimiye  abateguye iki gikorwa cyo gusengera amatora ati “Muri abanyarwanda muri abaturage  bacu mubarizwa muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, ndabakangurira kuzashishoza kuwo bagomba gutora.”

Rugamba Erneste

2 Ibitekerezo

  1. Ntakibazo kirimo kuko ubwo nubumwe itorero rigenderamo nokwirinda amacakubiri kuko itorero numubiri umwe ndumva bidateye ikibazo kuko itorero ririho kuko rifite abayobozi n’umutekano ntagikuba cyacitse ndabashyigikiye.

Comments are closed.