Amadini n’amatorero yakuwe mu ihuriro rya Sosiyete Sivile nyarwanda.

1
91

Hashize igihe amadini n’amatorero abarirwa mu miryango igize Sosiyete Sivile mu Rwanda ariko ubu yamaze gukurwamo ngo agende yikorere ihuriro ryayo.

Mu nama rusange yahuje imiryango igize Sosiyete Sivile Nyarwanda kuri uyu wa Kabiri, yiga ku mategeko no kwishyiraraho ubuyobozi ni bwo hatangajwe ko amadini n’amatorero agomba gukora ukwayo.

urubuga rwa Igihe dukesha iyi nkuru rwanditseko umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Rwanda, Munyamariza Edward, yatangaje ko itegeko rishya ry’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) rigenga Sosiyete Sivile, amadini n’amatorero atabarirwamo.

Yasobanuye ko gushyira ku ruhande amadini n’amatorero bishingiye ahanini ku kuba hari ibintu aba yemera bitandukanye n’ibyo Sosiyete sivile ishaka gukorera ubuvugizi, kubw’ibyo bikaba ari ngombwa ko na yo ajya ukwayo agashinga ihuriro ryayo.

Yagize ati “Kubera ko amadini akora bimwe kandi bisa, ni ukugira ngo akorane neza ariko noneho twongere duhurire mu rundi rwego rugari ruduhuje. Mu by’ukuri hari igihe abantu bakorana ariko ugasanga badahuza, batavuga rumwe. Buriya amadini n’imiryango itari iya Leta hari ibyo batumvikanaho rimwe na rimwe. Iyo uvanze umuntu wumva ibitekerezo runaka n’undi utabyemera ugasanga kugira ngo bashyire hamwe bakore bimwe bigoye. Hari nk’igihe bamwe bashobora kuvuga bati ’gukuramo inda mureke tubyemeze ni ikintu gisanzwe’, abandi bati ’ni amahano si umuco nyarwanda’ […] uretse n’ibyo, imiterere y’amadini itandukanye n’imiryango itari iya Leta.”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, Padiri Gasana Vicent, wavuze ko atari yameshejwe ko amadini n’amatorero agiye gukurwa muri Sosiyeti Sivile, yavuze ko kuba RGB yarasanze amadini akwiye kugira umwihariko wayo muri Sosiyeti sivile, ko uburyo bazakoramo nabwo ntacyo bizatwara.”

Yagize ati “Ni ugukurikiza uko RGB ishinzwe Sosiyete sivile batugabanyijemo ibice. Basanze amadini akwiye kugira umwihariko wayo ku byerekeranye no kubamo […] n’aho tuzaba turi tuzaba turangiza umurimo wa Sosiyete sivile ariko mu rwego badushyizemo.”

Yakomeje avuga ko Sosiyete Sivile ikwiye gushyira imbaraga mu guharanira ko umuturage yishyira akizana mu kuvuga ibitekerezo ku bibazo bibugarije kugira ngo bikemuke.

Kugeza ubu, ihuriro ry’imiryango itari iya leta ikorera mu Rwanda ingana na 449.

 

Inkuru dukesha ikinyamakuru Muhabura.rw

1 COMMENT

Comments are closed.