Alarm Ministries na True Promises bazafatanya na Yves mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

0
136
Intel(R) JPEG Library, version 1,5,4,36

Umuramyi Rwagasore Yves mu mpera z’iki cyumweru taliki ya 20 ugushyingo 2016 azataramana n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana aho azaba afatanya namatsinda nka Alarme Ministries na Trues Promises.

Umuhanzi Yves Rwagasore ubarizwa mu itsinda The Power of Cross, nyuma y’igihe gito atangiye kuririmba ku giti cye, yateguye igitaramo gikomeye azafatanyamo n’amwe mu matsinda akunzwe mu Rwanda ari yo Alarm Ministries ndetse na True Promises.

Umuhanzi Yves aratangazaa ko hari byinshi wakungukira imbere y'Imana mu gihe witabiriye ubutumire bwayo
Umuhanzi Yves aratangazaa ko hari byinshi wakungukira imbere y’Imana mu gihe witabiriye ubutumire bwayo

Mu kiganiro Gito Rwagasore Yves yagiranye na ISANGE.COM yatubwiye ko igitaramo cye yise “Shout of Praise evening”, kizaba ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2016 kikabere Kimironko ku rusengero rwa Foursquare Gospel church kuva i saa cyenda z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba, kwinjira akaba ari ubuntu.

Mu magambo ye Rwagasore Yves yagize Ati: “Igitaramo cyanjye nacyise Shout of Praise evening, intego yanjye ni uguhimbaza Imana nyishimira ko ikomeje kunyiyereka mu muhamagaro w’uburirimbyi. Nzaba ndi kumwe na Alarm Ministries na True Promises hamwe na Pastor Muhire kuva muri Zion Temple. Kwnjira ni ubuntu”

Yakomeje agira ati: “uyu ni umwanya mwiza kubazitabira iki gitaramo cyanjye kugirango twese tuzabashe gufatanya guhimbaza Imana twese hamwe kandi ndizera ko uzahagera wese azashimishwa n’ibyo azahabonera.”