Aime Uwimana agiye gukora igitaramo cy’amateka yise “HARI AMASHIMWE LIVE CONCERT”

0
155

Aime Uwimana umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agiye gukora igitaramo cy’amateka yise “HARI AMASHIMWE LIVE CONCERT”, giteganijwe tariki ya 14 Ukwakira 2018, mu ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center hazwi nka Camp Kigali guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba.  Ni igitaramo  azifatanyamo n’abandi baramyi bakunzwe cyane barimo Simon KABERA ,True Promises ndetse n’abandi. Amahirwe akaba azasekera abazagura amatike mbere y’igihe igitaramo kizabera kuko kwinjira azaba ari 5,000 ndetse n’10,000.

Aimé UWIMANA, umuramyi wabigize ubuzima  ndetse akaba abimazemo  igihe kinini dore ko yakijijwe muri 1993 agatangira kuririmbira Imana muri 1994. Ni umwe mu bo Imana yakoresheje mu gushyiraho urufatiro mu murimo wo kuramya no guhimbaza binyuze muri muzika mu gihugu cy’u Rwanda.

Aimé UWIMANA yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa cyane harimo; Muririmbire Uwiteka , Ndi umwana mu rugo kwa Data, Ngwino mukiza twibanire,   Mon refuge, Iminsi yose, Urwibutso, Inkovu z’urukundo, Naba mpumirije, Umurima w’amahoro, Nyibutsa, Une lettre d’amour, Ninjiye ahera, ku misozi yose(sinzi ukuntu ubigenza), Urakwiriye gushimwa ndetse nizindi nyinshi zirimo imizingo y’indirimbo zo mu gitabo nyinshi agenda asubiramo. Kugeza uyu munsi akaba amaze gukora imizingo(Albums) igera kuri  zirindwi.

True Promisses bazaba bahimbaza Imana muri Har’amashimwe live concert

Aimé UWIMANA yagiye yitabira ibitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga, ariko icyo yaherukaga gutegura ni icy’indirimbo zo mu gitabo cyabaye muri 2014.

Kuri iyi nshuro yateguye igitaramo yise “HARI AMASHIMWE LIVE CONCERT”.  Iki igitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye na Urugero Media Group, intego nyamukuru y`iki gitaramo ikaba ari ukuramya  Imana kugamije kuzana abantu kuri Kristo no guha abantu umwanya uhagije wo kuramya Imana byimbitse bagasabana nayo hakabaho guhembuka kw’imitima .

Iki gitaramo kizaba taliki ya 14/10/2018 mu ihema rya Virunga ribarizwa muri Kigali Conference and Exhibition Center hazwi nka Camp Kigali guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba.  Ni igitaramo  azifatanyamo n’abandi baramyi barimo Simon KABERA ,True Promises Ministries ndetse n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo itike  izaba ari amafaranga 5,000  ahasanzwe n’amafaranga 10,000 mu byicaro by`imbere ku bazazigura mbere , naho abazazigurira  ku muryango kuri uwo munsi  hazabamo impinduka itike izaba igura  amafaranga 10,000 ahasanzwe na 15,000  mu byicaro by’imbere.

“HARI AMASHIMWE LIVE CONCERT”  izarangwamo indirimbo zitandukanye  harimo izanditswe na Aime UWIMANA zakunzwe cyane  ndetse n’iz’abandi baramyi batandukanye .