AEBR: Bwa mbere mu mateka igiye kwimika abepisikopi n’abapasitoro b’abagore

0
254

Ni mu birori bikomeye bitegerejwe na benshi ku cyicaro gikuru k’Itorero AEBR( Association des Eglises Baptistes au Rwanda) kuri iki cyumweru kuwa 20/10/2019 ku Kacyiru guhera saa mbili za mu gitondo mu giterane cy’umwaka kiraba kihabera ku rwego rw’igihugu aho kizahuza abakirisitu ba AEBR n’aba mu yandi matorero batumiwe muri iki giterane kibayeho bwa mbere kuva iri Torero ryavuka.

Rev Pangarasi Semitovu ,yaragijwe Rejiyo y’Uburengerazuba

Nk’uko tubikesha Reverend Pasteur Ndagijimana Emmanuel umushumba mukuru akaba n’umuvugizi mukuru w’iri Torero,Iki giterane yakivuzeho:Nibyo koko kuri icyi cyumweru kuwa 20/10/2019,Itorero AEBR rirakora amateka mashya yo gushyira bwa mbere mu mateka yaryo abagore mu nshingano za gipasitori ndetse no kwimika bwambere mu mateka yacu abepisikopi nk’uko byemejwe n’inteko rusange y’Itorero ryacu mu rwego rwo guhuza imiyoborere y’Itorero ryacu n’amabwiriza y’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere”

Rev Ndayambaje Elisaphan umushumba wa Rejiyo y’Uburasirazuba

Ni igiterane cyiza cyane cyatumiwemo Chorale nziza zo muri AEBR zizava mu ntara zitandukanye,hakazabamo n’umwanya mwiza wo kugaburirwa ijambo ry’Imana ndetse n’iyo mihango ikomeye yo kwimika abepisikopibatanu ari nabo bayobora intara eshanu,aboa akaba ari Reverend Pasteur Emmanuel Ndagijimana usanzwe ari umuvugizi w’iri torero akana umushumba w’Itorero mu mjyi wa Kigali.hari kandi Reverend Docteur Mfitumukiza Andrew uyobora intara y’ivugabutumwa y’Amajyaruguru,Rev pastor Pangarasi Semitovu uyobora intara y;ivugabutumwa y’uburengerazuba,Reverend Pasteur Ahishakiye Joel uyobora intara y’uivugabutumwa y’amajyepfo na Reverend Elisaphane uyobora intara y’ivugabutumwa y’Uburasirazuba hakazanahabwa inshingano za gipasitori abadamu 12.

Rev Ndayambaje Elisaphan umushumba wa Rejiyo y’Uburasirazuba

Iri Torero ryageze mu Rwanda mu 1964 riturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,ribona ubuzima gatozi mu 1967,ubu rikaba rifite abakirisitu basaga 257000 ‘abapasitori basaga 150 aho rizwa mu matorero ashyira imbere ivugabutumwa ryuzuye

Rev Joel Ahishakiye Rejiyo y’AMajyepfo