ADEPR: Zahinduye imirishyo. Hatowe Rev.Karuranga Ephrem. Dore Komite nshya…

10
238

Nyuma y’uko twabagejejeho inkuru yavugaga ko kuri uyu wa mbere byari byitezwe ko Rev.Rurangirwa Emmanuel ari we wagombaga gutorerwa kuyobora Itorero rya ADEPR kuko Itegeko ariko ubusanzwe ribiteganya, kuri ubu siko byagenze kuko Inteko rusange yateranye ikemeza ko Itorero rigomba kuyoborwa na Rev.Karuranga Euphrem (Nk’Umuvugizi w’Itorero) wahoze ayobora Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Uyu mushumba yatowe n’inteko rusange kubera ubunyangamugayo n’uburambe bamuziho, bityo bakaba bamugiriye icyizere cyo kuyobora iyi nzibacyuho mu gihe cy’amezi 6.

Dore abandi bagiye kuyoborana:

Umuvugizi wungirije yitwa Rev.Karangwa wayoboraga ururembo rwa ADEPR Uganda yasimbuye Rev.Tom Rwagasana.

Umunyamabanga: Ni Past. Ruzibiza Viateur wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru ndetse n’isanamitima muri ADEPR,   yasimbuye Rev.Sebagabo Leonard.

Umubitsi: Yagizwe Madam Umuhoza Aurelie yasimbuye Madam Mutuyemariya Christine

Umujyanama: Umujyanama ni Past. Nsengiyumva Patrick

 

 

Abagize Inteko Rusange ya ADEPR mu matora ya Biro Nyobozi nshya

 

 

Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ruzibiza Viateur yasimbuye Rev. Sebagabo Léonard

 

Pasiteri Nsengiyumva Patrick wari Umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu yatowe ku mwanya w’Umujyanama muri Biro Nyobozi ya ADEPR

 

Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev. Karangwa John yasimbuye Bishop Tom Rwagasana

 

 

 

Abayobozi bashya ba ADEPR basengerwa nyuma yo gutorwa

 

Umushumba wa ADEPR, Paruwasi ya Nyarugenge, Pasiteri Karangwa Sylvestre

 

 

Rev. Karuranga Ephraim watorewe kuyobora ADEPR mu nzibacyuho

 

Uhereye ibumoso: Pasiteri Nsengiyumva Patrick, Umuhoza Aulerie, Pasiteri Ruzibiza Viateur, Rev Karangwa John na Rev. Karuranga Ephraim

 

 

Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev. Rurangirwa Emmanuel (iburyo) wahabwaga amahirwe yo gutorerwa kuba Umuvugizi aganira na Pasiteri Ruyenzi Ernest uyobora Itorero rya ADEPR muri Kicukiro

 

Rev. Nsengiyumva Laurien (ibumoso) uyobora Itorero ry’Akarere ka Musanze yahabwaga amahirwe yo gusimbura Bishop Sibomana Jean ufunzwe

 

 

Rev. Karangwa John watowe ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije yari asanzwe ayobora Ururembo rwa ADEPR Uganda

 

Pasiteri Bimenyimana Jean Claude (ibumoso) mu bitabiriye Inteko rusange idasanzwe ya ADEPR yatorewemo Biro Nyobozi nshya

 

Mu gikorwa cyo kunoza imyanzuro y’inama y’inteko rusange idasanzwe ya ADEPR

 

Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie yasimbuye Mutuyemariya Christine

 

Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Ruzibiza Viateur (hagati) wakoraga mu Ishami ry’ivugabutumwa ashinzwe urubyiruko, aganira na Umuhoza Aulerie na Pasiteri Ruyenzi Ernest

 

Umushumba w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev. Rurangirwa Emmanuel

 

 

Umuhoza Aurelia yari asanzwe akora muri RSSB mu Ishami ry’Icungamutungo, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza

 

 

 

Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephraim yatangaje ko bagiye kugarura ubumwe bw’abanyetorero

 

 

Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aulerie na Rev. Nsengiyumva Laurien uyobora Itorero ry’Akarere ka Musanze

 

 

10 Ibitekerezo

  1. Nabandi bagenderewe numubi sibo kuko baremwe buzuye kdi baremwa n’imana mubasabire lmana ibadohorere nubwo wa atarabanzi munyumve neza Bible ivugako umwanzi wawe nasonza umufungurira

  2. Imana yonyine niyo ikwiriye kuba yaduha umuyobozi ubikwiriye nkaho guhitwamo nabantu byo nabandi bari bahiswemo kdi twarituziko babishoboye,gusa imana imuhe imbaraga nubushishozi mugihe cye.

  3. Niba iki Cyizere Yakigiriwe n’Abantu Gusa Imana Itamushyigikiye Bizaba Impabusa. Gusa Abakirisitu Bose Utitaye ku Idini Ryawe. Duhagurukire Rimwe Gusabira Ubu Buyobozi Bushya bwa ADEPR Kugira ngo Bayoborwe n’Umwuka Wera.

  4. SAINT ISAAC ACADEMY ( the School of Customs and Tax Administration ) iramenyesha abashaka kwiga amasomo yimisoro na gasutamo ko kwiyandikisha biri gukorwa, amasomo azatangira taliki ya 19/06/2017 i remera, tugane tukugire inzobere mubijyanye no kubara imisoro yimbere mu gihugu niya gasutamo mugihe cyamezi 6 gusa, kwiyandikisha ni amafranga 10000RWF ibisabwa nukuba wumva icyongereza no kuza witwaje photocopy yicyangombwa kikuranga. duhamagare kuri 0785513848 kubindi bisobanuro

  5. Niba wari witeze ko Rurangirwa agaragara muri iriya Komite bikaba bitabaye si ngombwa kuvuga ko yakamye ikimasa. Ni wowe ubibona ariko nawe yari abizi ko ntamugeni utaha mu rugo rutamurambagije

Comments are closed.