ADEPR Ruturusu: Ubuyobozi bw’Itorero bwashyizeho ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa urusengero rw’ikitegererezo.

1
101

Kuri iki cyumweru tariki ya 18/06/2017 ku Itorero rya ADEPR Paroisse Bibare umudugudu wa Ruturusu habereye igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urusengero rw’ikitegererezo. Iri buye ryashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR Rev.Ruzibiza Viateur.

ADEPR Rurutusu yatangiye mu 1998, ukaba ari umudugudu ubarizwa muri Paroisse ya Bibare, by’umwihariko uyu mudugudu uzwiho gutegura ibiterane bikomeye ndetse ukagira abakristo bagira ishyaka ryo gukorera Imana. Ni muri urwo rwego rero bashyize hamwe bakaba bagiye kwiyubakira urusengero rujyanye n’igihe ruzaba rugizwe n’igorofa imwe ndetse n’inzu yo hasi (Cave)

Umunyamabanga wa ADEPR Rev.Ruzibiza na n’Umushumba wa Bibare Rev.Igance bashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urusengero

Mu kiganiro isange.com yagiranye n’Umunyamabanga wa ADEPR Rev.Ruzibiza ku iyubakwa ry’uru rusengero, yavuze ko bishimiye uburyo abakristo babo bakomeje kwiyubakira insengero zijyanye n’igihe kandi zujuje ibipimo by’igishuhsanyombonera cy’umujyi wa Kigali.

Yongeyeho ko nubwo hari zimwe mu nsengero zabo zagiye zubakwa mu bihe bya kera kuri ubu zikaba zitakijyanye n’igihe, ko kuzivugurura bizakomeza ku buryo abayoboke babo bazajya basengera ahantu heza.

Rev.Ruzibiza yavuze ko ubuyobozi bwa ADEPR bushyigikira inyubako ziri hirya no hino kuko basanzwe babikora nk’inshingano z’ubuyobozi. Yashimiye aba bakristo kubw’iki gikorwa batangiye anabizeza ubufasha.

Naho umushumba wa Paroisse ya Bibare Rev.Igance yabwiye isange.com ko batewe ishema n’uburyo abakristo ba Ruturusu bagize igitekerezo nk’iki cyo kwiyubakira inyubako igezweho, aboneraho umwanya wo kubasezeranya ko bazababa hafi kuva mu ntangiriro kugeza igihe izaba isojwe.

Ubuyobozi bw’uyu mudugudu buyobowe na Past.Manirafasha Pascal nabwo bwatangarije isange.com ko bishimiye ko ubuyobozi bwaje kwifatanya nabo mu itangizwa ry’iki gikorwa biryo bakaba banabishimiye Imana cyane kuko igihe kigeze ngo babone urusengero bifuje kuva kera.

Amafoto:

1 COMMENT

  1. Dushimye Imana kubwiki gikorwa Kdi tunashimira ubuyobozi bw’Itorero kubwo kuza gushyigikira Umudugudu wa Ruturusu
    Imana ibahe umugisha.

Comments are closed.