ADEPR: Rev.KARURANGA yahamagariye Pasiteri.Jules KAZURA wagambaniwe kugaruka mu Rwanda, asaba abakristo bose bahunze itorero kurigarukamo, anatanga ubutumwa bwa Pantekoste.

4
202

Hashize imyaka 5 Umumisiyoneri wa mbere w’Itorero rya ADEPR Pasiteri Jules KAZURA BAGARAMBA  wari umuvugabutumwa ukomeye cyane muri iri Torero yohererejwe mu butumwa bw’akazi nk’umumisiyoneri mu gihugu cya Senegali. Ubu butumwa yabwohererejwemo n’ubuyobozi bwa Rev.Usabwimana Samuel mu mu mwaka wa 2012 ariko nyuma nawe aza kweguzwa na RGB kubera ibibazo byari biri mu Itorero.

Ni gute Past.Jules Kazura BAGARAMBA yahejejwe ishyanga n’ubuyobozi bwa Sibomana Jean?

Ubu buyobozi bwa Rev.Samuel Usabwimana bwari bwohereje Past.Kazura muri Senegali, bumwizeza ko buzajya bumugenera amafaranga yo kumufasha muri uyu murimo, bukamugenera ibitunga umuryango we ugizwe n’umugore n’abana 3, bukamugenera amafranga azishyurira abana be mu ishuli n’ibindi byose yakenera. Mu gihe Rev.Usabwimwana yeguzwaga, hahise hashyirwaho ubuyobozi bushya bwari buyobowe na Rev.Sibomana Jean afatanije na Rev.Tom Rwagasana.

Ku ikubitiro, ubu buyobozi bwahise butangaza ko Jules Kazura agomba guhita agaruka mu Rwanda kugira ngo bubanze buganire nawe, ariko bikaba byaravugwaga ko bwari bwamaze kumuhimbira ibyaha bikomeye ku buryo atari gutarabuka ngo agaruke i Kigali.

Icyo gihe, isange.com yagiye kubaza ubu buyobozi ku kibazo cya Past.Jules Kazura, maze Rev.Sibomana Jean asubiza ko atamuzi, abisubiramo inshuro 3 zose avuga ko atazi Past.Jules Kazura Bagaramba. Ku nshuro ya kane abazwa iki kibazo, Rev.Sibomana mu mvugo ikakaye yasubije isange.com ko we ashobora kuba azi Past.Jules Kazura ku giti cye ariko ko Komite nshya itamuzi, bityo ngo ikba imisaba gutaha akagaruka kugira ngo baganire.

Rev.Tom Rwagasana ubwo yabazwaga kuri iki kibazo n’itangazamakuru, we yavuze ko Past.Jules Kazura Bagaramba kuba ataraje kumwitaba abigereranya no gukora mu nkota y’amugi abiri. Iki gisubizo ntikigeze cyakirwa neza n’abakristo kuko batiyumvishaga ikosa cyangwa icyaha Past.Jules Kazura yaba yarakoreye ubu buyobozi ku buryo buvuga ko yabwigometseho. Isange.com yagerageje gucukumbura icyo ubu buyobozi bwamushinjaga, iza gusanga ngo bwararakajwe n’amafranga ADEPR yamugeneraga kugira ngo akore iryo vugabutumwa kandi atari bwo bwamwohereje, ibi bukaba bwarabyitaga gusesagura umutungo w’itorero.

Ubuyobozi bushya bwa ADEPR buratangaza iki?

Ubwo isange.com yabazaga umuyobozi mushya wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ku kibazo cy’uyu muvugabutumwa wahejejwe ishyanga n’ubuyobozi bwatawe muri yombi, yasubije muri aya magambo “Rwose Past.Jules Kazura BAGARAMBA ni umupasiteri wacu kandi turamuhamagarira gutahuka akagaruka mu gihugu kuko nta kibazo na gito ubuyobozi bushya bufitanye nawe. Numvise ko ubuyobozi twasimbuye bwaba bwarigeze kumuhamagaza ntiyaza kubera ibibazo byari bihari, ariko njye namusabaga kuza agakomeza umurimo w’Imana kuko tumufata nk’umupasiteri wacu.

Sinzi wenda niba aho ari ahafite izindi gahunda ze ku giti cye ku buryo yahaguma, ariko ku bwacu agarutse twabyishimira. Ndasaba kandi n’abandi bakristo bacu bagiye basohoka mu Iotrero bakajya mu yandi ko bagaruka kuko twifuza ituze mu Itorero. Dufite gahunda yo gukemura ibibazo byose byagaragaye mu Itorero birimo n’iby’amakimbirane yagiye abaho”

Past.Jules Kazura niwe wari ushinzwe ivugabutumwa muri ADEPR mu bigo binyuranye (Aumonier) akaba kandi yaratangaga ibiganiro ku maradiyo by’umwihariko ikitwaga “Isoko y’Ubugingo” cyatambukaga kuri Radio Rwanda.

Twabamenyesha iki kibazo cya Past.Jules Kazura Bagaramba nacyo cyagaragaye mu bibazo bigera ku 120 biheretse kubazwa umuvugizi wa ADEPR binyuze ku rubuga rwayo rwa Facebook.

Isange.com yamubajije icyo atangariza abayoboke ba ADEPR muri iki gihe hitegurwa kwizihiza umunsi mukuru wa Pentekosti kandi Itorero riri mu bihe bikomeye, asaba ko barangwa no gusenga, bagatuza kuko bifuza ko umwuka mwiza ugaruka mu Itorero.

SOMA INKURU Y’IBIBAZO BISAGA 100 BYABAJIJWE UMUVUGIZI WA ADEPR.

Soma ibibazo bisaga 100 byanditswe n’abayoboke ba ADEPR mu rwego rwo guha ikaze ubuyobozi bushya. Ni ubwa mbere mu mateka bibayeho aho ubuyobozi bwemera kubazwa ibitagenda neza.

Inkuru ya Peter Ntigurirwa.

4 Ibitekerezo

Comments are closed.