ADEPR: Mu ibanga rikomeye Komite yayoborwaga na Bish.Sibomana yegujwe. Rev.Rurangirwa ashobora kumusimbura kuri uyu wa kabiri.

6
167
Aha Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda yari hamwe n'abayobozi bakuru ba ADEPR,Komite Nyobozi ya ADEPR ikaba ishyigikiye gahunda ya Gira inka munyarwanda yazanywe na Paul Kagame

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29/05/2017 nibwo ku nyubako za ADEPR kuri DOVE HOTEL habaye inama rukokoma yahuje abayobozi b’indembo zigize ADEPR hirya no hino mu gihugu. Iyi nama y’ikitagaranya yatumijwe na Rev.Rurangirwa Emmanuel nk’umuyobozi Mukuru ukuriye abashumba b’indembo (Doyen de Regionaux)

Ku ikubitiro, aba bayobozi bahise beguza shishi itabona ubuyobozi bwari buyobowe na Rev.Sibomana Jean, aho muri iyi nama abari bayitabiriye bahuriye kuri iki cyemezo. Iyi Komite bavuze ko kuba yaragaragaweho n’imyitwarire mibi kugeza aho itariwe muri yombi, nta kizere yaba igifitiwe n’abanyetorero, bityo bakaba bayisabye guhita yegura. Twabamenyesha ko abari bayigize bose barimo Rev.Sibomana Jean, Rev.Tom Rwagasana, Rev.Sebagabo Leonard na Madam Mutuyemeriya Christine bose bakaba baratawe muri yombi ariko hakaba harasigaye Rev.Nkuranga Emmable utarigeze afungwa.

Muri iyi nama, ku ngingo ya kabiri hizwe uburyo harebwa uwasimbura Rev.Sibomana Jean. Hemejwe ko ejo kuwa 2 tariki ya 30/5/2017 ari bwo hazabaho kureba uwamusimbura (Akayobora inzibacyuho y’amezi ashobora kuba 3) nk’uko biteganywa n’itegeko rigena uwasimbura umuvugizi wa ADEPR. Iri tegeko rivuga ko Umushumba w’ururembo uhagarariye abandi ari we uba ugomba gusimbura umuvugizi w’Itorero mu gihe komite yose yaba yavuyeho.

Rev.Rurangirwa Emmanuel

Iri tegeko rero birashoboka ko ari ryo rigomba guhita rikurikizwa kuri uyu wa kabiri, aha ibi byose bikazwa gukorwa byose bihagarariwe n’Inama Nkuru y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) yahawe gucunga no gufasha kurangiza ibi bibazo birimo kubugwa muri ADEPR.

Turabizeza ko dukomeza kubikurikiranira hafi.

6 Ibitekerezo

  1. SAINT ISAAC ACADEMY ( the School of Customs and Tax Administration ) iramenyesha abashaka kwiga amasomo yimisoro na gasutamo ko kwiyandikisha biri gukorwa, amasomo azatangira taliki ya 19/06/2017 i remera, tugane tukugire inzobere mubijyanye no kubara imisoro yimbere mu gihugu niya gasutamo mugihe cyamezi 6 gusa, kwiyandikisha ni amafranga 10000RWF ibisabwa nukuba wumva icyongereza no kuza witwaje photocopy yicyangombwa kikuranga. duhamagare kuri 0785513848 kubindi bisobanuro

  2. Viyateur Mutaganzwa yayobora itorero kandi akaba umubyeyi wa bose. Mwibuke ko ibyabaye Viateur yabanje kubirwanya, mbona yabafasha kuva muri ibibibazo bafatanyije n’abandi Bose.

  3. Abantu Bose nibwo bashaka ubuyobozi Sinzi ko harimo ubwo itorero rikeneye uyu munsi. Bass nkaho ntacyo barusha abandi kuko Indi Niyo iri imbere ya byose!!
    Viyateur Mutaganzwa yayobora itorero kandi akaba umubyeyi wa bose. Mwibuke ko ibyabaye Viateur yabanje kubirwanya, mbona yabafasha kuva muri ibibibazo bafatanyije n’abandi Bose.

  4. Ariko nkabantu bita umuntu igisambo baba bashingiye kuki?? Ikindi niki kigaragaza ko ibyo byose muba mwandika ari ukuri Imana yo yonyine ikiranuka abe ariyo izimikira abafite imitima imeze nkuko ishaka

  5. Abantu Bose nibwo bashaka ubuyobozi Sinai ko harimo ubwo itorero rikeneye uyu munsi. Bass nkaho ntacyo barusha abandi kuko India Niyo iri imbere ya byose!!

  6. Muraho! Itorero riramutse rifashwe na Rurangirwa ntaho ryaba rivuye ntanaho ryaba rigiye kuko mu baregionaux bari bahari nta numwe ukwiriye bose nibisambo pe!!! Uraruzi iyaba bapfaga kureba mu bashumba b’uturere ariko muri nyobozi Viateur agasubirana umwanya we w’ubunyamabanga na Octave watangiye kera avuga akaba nk’umujyanama! Rwose Leta na CPR nimudukize ibyo bisambo kuko Rurangirwa na bagenzi be ntibazatinda nabo gushyikirizwa inkiko. Murakoze!

Comments are closed.